Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen Muhoozi araca amarenga ko agiye kugaruka mu buyobozi bw’Igisirikare

radiotv10by radiotv10
06/02/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen Muhoozi araca amarenga ko agiye kugaruka mu buyobozi bw’Igisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko mu gihe cya vuba azagaruka mu buyobozi bw’Igisirikare cya Uganda yigeze kubera Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, avuga ko atumva ukuntu ziri kurwana zitamufite.

General Muhoozi Kainerugaba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yambuwe uyu mwanya mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2022.

Uyu mwanya yawukuweho nyuma y’iminsi micye ashyize ubutumwa kuri Twitter bwateje sakwe sakwe, aho yavuze ko we n’igisirikare cya Uganda bafata Kenya mu byumweru bibiri gusa.

Muhoozi wahise akurwa kuri uyu mwanya agahita ahabwa ipeti rya General akuwe ku rya Lieutenant General, anaherutse kongera gusubiramo ibi byatumye yamburwa uriya mwanya.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu mpera z’ukwezi gushize, General Muhoozi yari yongeye kugira ati“Bamwe mu Banyakenya baradutinya kuko bazi ko Igisirikare cyacu gikomeye kurusha icyabo. Igisirikare cyacu gishobora gufata Nairobi mu cyumweru kimwe.”

Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubwo yari yashyize kuri Twitter tariki 18 Mutarama 2023, aho yari yasabye Se Perezida Museveni kumusubiza umwanya mu gisirikare.

Icyo gihe bwo yari yagize ati “UPDF iracyari igisirikare cyanjye, Afande Mzee [yavugaga se Museveni], ndashaka ko munsubiza igisirikare cyanjye!!”

Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare, General Muhoozi yongeye kuvuga kuri iyu ngingo, aca amarenga ko agiye kugaruka mu buyobozi bwa UPDF.

Yagize ati “Mu gihe cya vuba ndongera kugenzura igisirikare cyanjye. Mbabazwa kandi ngacibwa intege. Ubu ni gute barwana badafite umugaba wabo? Imana yumve amasengesho yacu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 18 =

Previous Post

Tshisekedi nyuma yo kuva i Burundi yahise agira urugendo rwihuse ruri kwibazwaho

Next Post

Myugariro w’Amavubi wari umaze igihe adafite ikipe yasinyiye iri kurwanira igikombe

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Myugariro w’Amavubi wari umaze igihe adafite ikipe yasinyiye iri kurwanira igikombe

Myugariro w’Amavubi wari umaze igihe adafite ikipe yasinyiye iri kurwanira igikombe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.