Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro : Motel bari bayihinduye akabari basanzemo batatu banduye COVID-19

radiotv10by radiotv10
13/07/2021
in MU RWANDA
0
Kicukiro : Motel bari bayihinduye akabari basanzemo batatu banduye COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi b’akarere ka Kicukio bwatangaje ko hari abantu icyenda (9) basanzwe muri Motel iherereye mu Murenge wa Kagarama barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bari bahahinduye akabari, nyuma basuzumwe basanga batatu muri bo barwaye COVID-19.

Aba bantu icyenda (9) bafatiwe muri Motel yitwa Peace Heart Motel mu Murenge wa Kagarama barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 bahahinduye akabari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro butangaza ko bariya bantu icyenda (9) bahise basabwa gupimwa COVID-19, aho ibisubizo bibonekeye basanga batatu muri bo baranduye COVID-19.

Iriya Peace Heart Motel iherereye mu Murenge wa Kagarama, yahise ifungwa ndetse ikaba yanaciwe amande yo kuba yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Image

Abafatiwe muri Peace Heart Motel habonetsemo abanduye COVID-19

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yahise agenera ubutumwa abaturage aho yavuze ko abantu badakwiye kwishora mu bikorwa nk’ibi byakongeza ikwirakwira ry’iki cyorezo gikomeje gukaza umurego.

Umutesi Solange yagize ati “Hari abakomeje kwirengagiza ububi bwa Covid-19, bagakomeza kwikururira no gukururira abandi ibyago byo kuyandura ! Ibi ni ukwihombya no guhombya abandi. Twidohoka icyorezo kiracyahari.”

Mu minsi yashize kandi humvikanye abantu babiri bari bazi ko banduye COVID-19 ariko bakanga kwishyira mu kato ahubwo bagakomeza kwidegembya banduza abandi.

Muri bo harimo ukora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka nto (Taxi Voiture) wagarutsweho cyane na Polisi y’u Rwanda aho yavuze ko uriya muntu yari abizi neza ko arwaye ariko agakomeza gutwara abagenzi ari na ko akomeza kwanduza abantu.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Bamporiki yashimye indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco

Next Post

U Bufaransa bwaciye urubuga rwa Google amayero miliyoni 500

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bufaransa bwaciye urubuga rwa Google amayero miliyoni 500

U Bufaransa bwaciye urubuga rwa Google amayero miliyoni 500

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.