Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Senegal, Ousmane Sonko, yahanaguweho icyaha cyo gufata ku ngufu, ahamywa icya ruswa, akatirwa gufungwa imyaka ibiri.
Abashyigikiye uyu munyapolitiki bavuga ko uru rubanza rwari rugamije kubuza Sonko kuziyamamaza mu matora ya Perezida umwaka utaha.
BBC ivuga ko Ousmane Sonko yahakanye inshuro nyinshi ibyaha ashinjwa ari nako yasubiragamo kenshi ijambo “muhaguruke” asaba abamushyigikiye guharuka bakarwanya ubugetsi buriho yita ubw’igitugu
Muri 2021, ubwo Sonko yatabwaga muri yombi, icyo gihe habaye imirwano yahitanye nibura abantu icumi.
Yashinje Perezida wa Senegali, Macky Sall kuba ashaka kuguma ku butegetsi muri manda ya gatatu inyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10