Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Urujijo ku cyateye inkongi yafatiye imodoka mu muhanda hafi y’urusengero

radiotv10by radiotv10
18/09/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Urujijo ku cyateye inkongi yafatiye imodoka mu muhanda hafi y’urusengero
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yari iri mu muhanda igenda, ubwo yari igeze hafi y’urusengero rwa Zion Temple ruherereye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ruzwi nko kwa Gitwaza, yafashwe n’inkongi irashya irakongoka, ariko icyayiteye cyabaye amayobera.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, ubwo yari igeze ku kagabanyamuvuduko dos–d’âne iherereye hafi y’Urusengero rwa Zion Temple ruzwi nko kwa Gitwaza.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Altis, yafashwe n’inkongi, bitazwi inkomoko yayo, aho Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye ariko rigasanga yamaze gukongoka.

Umwe mu bari bayirimo, yavuze ko yahiye iri kugenda, ariko ko batazi icyateye iyi nkongi yayibasiye, bakagerageza kuyizimya bikanga.

Yagize ati “Abantu bagerageje kuyizimya, bakoresheje ibyatsi, amata, amazi bayimanuye, igenda izima kugeza inzego zishinzwe kuzimya inkongi muri Polisi y’u Rwanda zihageze.”

Avuga ko bagerageje gukoresha ubundi buryo bwose bwatuma iyi modoka idashya igakongoka ndetse ko banakoresheje amazi y’urusengero rwa Zion Temple, ariko bikanga.

Abageragezaga kuzimya iyi modoka, babonye byanze, bashatse uko bayikura mu muhanda rwagati muri kaburimbo, kugira ngo itaza guteza ibibazo byinshi.

Polisi yasanze yakongotse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − ten =

Previous Post

Sudani: Urujijo ni rwose ku nkongi idasanzwe yarimbuye igikorwa remezo gikomeye

Next Post

Hamenyekanye igihe hazerekanirwaho film ivuga ku Rwanda y’Ikirangirire ku Isi Ellen DeGeneres

Related Posts

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye igihe hazerekanirwaho film ivuga ku Rwanda y’Ikirangirire ku Isi Ellen DeGeneres

Hamenyekanye igihe hazerekanirwaho film ivuga ku Rwanda y’Ikirangirire ku Isi Ellen DeGeneres

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.