Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo cya Perezida Kagame ku bashoramari bagifite ingingimira ko batashora imari muri Afurika

radiotv10by radiotv10
25/10/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Igisubizo cya Perezida Kagame ku bashoramari bagifite ingingimira ko batashora imari muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gushora imari muri Afurika ari ukureba kure, kuko uyu Mugabane ufite isoko ryagutse kandi ukagira umutungo uhagije ku buryo “byaba ari ikosa rikomeye kudashora imari muri Afurika.”

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023 mu nama ya 7 yiga ku ishoramari yiswe Future Investment Initiative iri kubera i Riyadh muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umukuru w’u Rwanda yatanze ikiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ishoramari, aho yabajijwe kugira icyo avuga ku bashoramari bagishidikanya ku gushora imari muri Afurika.

Yagize ati “Kudashora imari muri Afurika byaba ari ikosa rikomeye. Afurika ifite abaturage barenga miliyari 1,4, ifite ubutunzi kamere bwinshi ariko byonyine uwo mubare w’abayituye ubwawo urahagije, ntabwo byaba birimo gushishoza kuba wabirengagiza.”

Ni kenshi Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bikunze kumvikana bizamura amajwi ko birambiwe abimukira bava muri Afurika bajya kubishakiramo imibereho myiza.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuba hashorwa imari muri Afurika, bifite na byinshi byarinda muri Afurika no ku Isi, nk’ibibazo bishobora kubugariza cyangwa kugariza Isi yose, bityo ko abatuye uyu Mugabane badakwiye guterwa umugongo. Ati “Kubirengagiza bishobora kuzana ibibazo muri Afurika n’ahandi.”

Yavuze ko hatakwirengagizwa ko uyu Mugabane wa Afurika urimo ibibazo, ariko ko atari umwihariko wawo, kuko ibibazo biri hose kandi ko bimwe na bimwe biri kuri uyu Mugabane, iyo bisesenguwe, biba bifite inkomoko hanze.

Ati “Mbere na mbere Afurika ntigizwe n’Igihugu kimwe, igizwe n’Ibihugu 55. Bishobora kuba bifite ibibazo yego, ariko se hari aho ibibazo bitari? Uko byagenda kose nuvugana n’umushoramari uwo ari we wese azakubwira ko mu Gihugu akomokamo gifite ikibazo kimwe cyangwa byinshi.”

Yakomeje avuga ko nanone ibibazo biri ku Mugabane wa Afurika, hari ababikabiriza, ariko ko igikwiye kumvikana ari uko abayobozi b’Ibihugu byawo ndetse n’ababituye, bakora ibyo bashoboye kugira ngo babyigobotore, bityo na bo bajyane n’abandi mu iterambere.

Umukuru w’u Rwanda kandi yanabajijwe ku bijyanye no kurwanya ruswa, iri mu biza ku isonga mu bishobora kudindiza ubukungu bw’Ibihugu ndetse ikanangiza urwego rw’ishoramari.

Perezida Kagame yavuze ko “kurwanya ruswa bitakemurwa no kuba abantu bajya mu nsengero cyangwa mu misigiti gusenga.”

Ati “Oya, bigerwaho kuko ubanza kumva ko uyanze, ubundi ugakora ibyayihagarika, akaba ari na yo mpamvu abantu bose kugeza no ku bayobozi bakwiye kujya babazwa inshingano.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + four =

Previous Post

Padiri Karabo akomeje kuvugisha menshi abakobwa kubera ibyamugaragayeho bitamenyerewe ku Basaseridoti

Next Post

Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri

Related Posts

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, riratangaza ko abantu 92 bafashwe ku minsi mikuru ya Noheli...

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Imodoka nini yari ipakiye amakara yifashishwa mu gutunganya sima yari ivanye mu Gihugu cya Tanzania, yakoreye impanuka mu Murenge wa...

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/01/2026
0

Nyuma yuko hagaragaye amashusho y’umugabo byavugwaga ko afite ubumuga wafashwe n’inzego mu buryo budakwiye, Polisi y’u Rwanda yahakanye ko uyu...

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

by radiotv10
07/01/2026
0

Umusaza w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu...

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

by radiotv10
07/01/2026
0

Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere...

IZIHERUKA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda
MU RWANDA

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

by radiotv10
07/01/2026
0

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

07/01/2026
Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

07/01/2026
Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

Ibisobanuro by’umusaza washatse kwicisha umuhoro umugore we amuhengereye baryamye

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri

Haravugwa icyatumye Guverineri umwe mu Rwanda ahagarikwa ku nshuro ya kabiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Israel ikomeje kugaragaza ko yemeje nk’Igihugu Intara ya kimwe cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.