Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Imvune ya Rutahizamu wa Tottenham uyigoboka ahakomeye yayishyize mu ihurizo

radiotv10by radiotv10
10/11/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Imvune ya Rutahizamu wa Tottenham uyigoboka ahakomeye yayishyize mu ihurizo
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu James Maddison w’ikipe ya Tottenham Hotspurs uherutse kugira imvune, yatumye iyi kipe igira ikikango kuko ashobora gutinda hanze, kandi iyi kipe yifuza kwisubiza umwanya wa mbere muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Maddison yagiriye imvune mu mukino Tottenham Hotspurs yatsinzwemo na Chelsea ibitego 4-1, ubwo yasimbuzwaga ubwo igice cya mbere cyagana ku musozo nubwo yasohotse yigenza ariko iyi kipe ifite ubwoba ko ashobora gutinda hanze by’igihe kirekire.

Ni we mukinnyi wabonaga ko yari arimo kuyobora neza umukino wa Tottenham yari imaze iminsi yoboye urutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza.

Tottenham Spurs, yerekanye uburyo bushya bw’imikinire kuva umutoza Angelos Postecoglu yahabwa inshingano zo kuyitoza Kandi Maddison yari inkingi ya mwamba.

James Maddison yari yahamagawe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza igomba kwifashisha mu mikino ibiri ifite muri uku kwezi, bazakina na Malta na Macedonia ya Ruguru.

Ni we mukinnyi watwaye igihembo cya mbere cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kubanza muri Premier League muri uyu mwaka w’imikino.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + thirteen =

Previous Post

Madagascar: Bitunguranye hasabwe ko amatora ya Perezida asubikwa ku mpamvu itavugwaho rumwe

Next Post

Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Titi Brown yagizwe umwere nyuma y’imyaka 2 afunze

Related Posts

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

by radiotv10
25/11/2025
0

Umukinnyi w’Umunya-Senegal, Idrissa Gana Gueye ukinira Everton yo mu Bwongereza waherewe ikarita itukura mu mukino wabahuje na Manchester United nyuma...

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

IZIHERUKA

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara
IMIBEREHO MYIZA

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

by radiotv10
25/11/2025
0

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Titi Brown yagizwe umwere nyuma y’imyaka 2 afunze

Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Titi Brown yagizwe umwere nyuma y’imyaka 2 afunze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.