Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abasore barindwi n’umukobwa umwe basanzwe mu gishanga bakora ibihanwa n’amategeko

radiotv10by radiotv10
15/12/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Abasore barindwi n’umukobwa umwe basanzwe mu gishanga bakora ibihanwa n’amategeko
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu umunani barimo abasore barindwi n’umukobwa umwe bafatiwe mu cyuho batekeye ikiyobyabwenge cya kanyanga mu gishanga kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, muri icyo gishanga giherereye mu mudugudu wa Karisimbi, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Rusororo.

Aba bantu kandi banafatanywe litiro 111 za kanyangwa ndetse na Litiro 3 600 z’ibisigazwa byo mu nganda bizwi nka Melase bakoreshaga mu gukora iki kiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, aba bantu bafashwe nyuma y’uko batanzweho amakuru n’abaturage.

Ati “mu gutegura umukwabu wo guhagarika ibi bikorwa bitemewe n’amategeko, ni bwo baje gutungurwa bisanga bafatiwe mu cyuho batekeye Kanyanga mu gishanga.”

SP Twajamahoro yakomeje asaba abijanditse mu bikorwa nk’ibi byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kubihagarika kuko akabo kashobotse.

Ati “Nubwo bagenda bahindura amayeri bwose, bamenye ko yose azamenyekana bagafatwa ku bufatanye n’abaturage.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo, mu gihe ibiyobyabwenge bafatanywe byangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ingaruka zabyo ku buzima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 6 =

Previous Post

Abajyanama bashya b’Umujyi wa Kigali barimo umunyamakuru Solange Ayananone bahise barahira

Next Post

Kigali ihise ubona Umuyobozi mushya wari ukimara kwinjira muri Njyanama asimbura Rubingisa

Related Posts

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

by radiotv10
19/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera...

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

by radiotv10
19/11/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo...

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri...

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

by radiotv10
19/11/2025
0

The Rwanda Development Board (RDB) and Arsenal Football Club have officially announced that they have mutually agreed to conclude their...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali ihise ubona Umuyobozi mushya wari ukimara kwinjira muri Njyanama asimbura Rubingisa

Kigali ihise ubona Umuyobozi mushya wari ukimara kwinjira muri Njyanama asimbura Rubingisa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.