Nyuma y’uko Israel itangaje ko intambara yayo yo guhangana na Hamas, igifite amezi menshi muri Gaza; yahise igaba ibitero bikomeye muri iyi Ntara.
Ni ibitero byagabwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023 mu gihe igisirikare cya Israel cyari kimaze gutangaza ko iyi ntambara yo guhangana na Hamas muri Gaza “igifite amezi menshi igikomeje.”
Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, kuri uyu wa Kane yatangaje ko ubu iki gisirikare gishyize imbaraga mu guhangana na Hamas mu mijyi ibiri yo muri Gaza.
Yagize ati “Hazabaho urugamba rukomeye mu minsi igiye kuza.”
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, yo yatangaje ko iyi ntambara imaze guhitana abaturage barenga 18 700 biganjemo abagore n’abana.
Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abaturage benshi bishwe n’igitero cyagabwe mu gace ka Khan Yunis gaherereye mu majyepfo ya Gaza, ndetse hakaba n’abandi bishwe n’ibitero by’indege mu gace ka Nuseirat gaherereye rwagati muri Gaza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Abanya-Palestine benshi bari birunze mu mujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo ya Gaza mu gace gahana imbibi na Misiri, bari mu kaga nyuma yo kurokoka ibitero bya Israel.
Abu Omar umuturage wo muri Rafah yagize ati “Aka gace gasanzwe kabarirwamo abagore n’abana benshi, nk’uko mubibona murabona ko aka gace kahoze gatuwe ubu kabaye amatongo.”
Yakomeje agira ati “Misile eshatu zarashwe muri aka gace gatuwemo n’abaturage, kandi nta bikorwa bifitanye isano n’igisirikare bakoraga.”
RADIOTV10