Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Japan: Imibare mishya y’abahitanywe n’umutingiro n’ababuriwe irengero yatumbagiye

radiotv10by radiotv10
09/01/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Japan: Imibare mishya y’abahitanywe n’umutingiro n’ababuriwe irengero yatumbagiye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’icyumweru kimwe mu Buyapani habaye umutingito ukomeye, hatangajwe imibare y’abagizweho ingaruka na wo, aho ababuriwe irengero wikubye gatatu ugereranyije n’uwari watangajwe.

Imibare mishya yatangajwe, igaragaza ko kugeza ubu hamaze kumenyekana ko abahitanywe n’uyu mutingito ari 168, abakomeretse bakaba 568, mu gihe ababuriwe irengero ari 323, aho uyu mubare wikubye gatatu.

Abantu benshi baburiwe irengero, ni abo mu Mujyi wa Wajima, ukaba umwe mu yibasiwe cyane n’uyu mutingito wabaye tariki ya 01 Mutarama 2024.

Abatabazi benshi baturutse mu bice byose by’Igihugu, bakomeje ibikorwa byo gushaka imibiri y’abashobora kuba barahitanywe n’uyu mutingito bataraboneka, kuri uyu wa Mbere, bavuga ko bari guhura n’imbogamizi z’urubura rwinshi ruri muri iki gice cyegereye inyanja cya Nato, aho uru rubura rwageze muri santimetero 10.

Nanone kandi habarwa abantu ibihumbi bibiri (2 000) batabasha kugezwaho inkunga nyuma yo gukurwa mu byabo n’ingaruka z’uyu mutingito kuko aho bari bigoye kuhagera.

Guverineri w’Intara ya Ishikawa, Hiroshi Hase yavuze ko “hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hatagira abantu bakomeza kubura ubuzima.” Mu gihe abantu bagera mu bihumbi 29 bari bamaze kubarwa ko bahungiye mu Bigo 404.

Ni mu gihe kandi ubuyobozi bunavuga ko abari mu bigo bacumbikiwemo, na bo ubuzima butaboroheye kubera indwara zandura zibugarije.

Umuyobozi w’Umujyi wa Wajima, yagize ati “Ibigo bacumbikiwemo byuzuye kandi n’indwara zandura nka norovirus na Covid-19 zikomeje kuhagaragara.”

Kugeza ubu habarwa abantu 18 000 bariho badafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe abatabasha kubona amazi meza ari 66 000, kubera kwangirika kw’imiyoboro yangijwe n’umutingito.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 7 =

Previous Post

Nyanza: Uwazindutse iya rubika agiye kwiba ntiyabashije gusubirayo amahoro

Next Post

Icyo wakwibukira ku ikipe ihura na APR mu mukino ushobora gusiga yanditse amateka atazibagirana

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo wakwibukira ku ikipe ihura na APR mu mukino ushobora gusiga yanditse amateka atazibagirana

Icyo wakwibukira ku ikipe ihura na APR mu mukino ushobora gusiga yanditse amateka atazibagirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.