Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ubumenyi bugiye guhabwa Abapolisikazi b’u Rwanda 100 buzabafasha aho bagiye gutumwa

radiotv10by radiotv10
09/01/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Menya ubumenyi bugiye guhabwa Abapolisikazi b’u Rwanda 100 buzabafasha aho bagiye gutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abapolisikazi 109 bitegura kujya mu butumwa bw’Amahoro, batangiye amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, aho bazahabwa ubumenyi burimo no kumasha.

Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri, ari kubera mu Ishuri ry’Amahugururwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Mu gutangiza aya mahugurwa kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Umuyobozi w’ri shuri, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko abapolisi bagiye kujya mu butumwa baba bagomba guhabwa ubumenyi buzabafasha.

Yagize ati “ni ngombwa ko abapolisi baba bujuje ibisabwa bijyanye n’akazi bagiyemo, birimo ubumenyi bujyanye n’imikorere ya kinyamwuga, ubumenyi mu ndimi, kumasha, imirongo migari ku mikorere ya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu hateguwe aya mahugurwa yo kongerera ubumenyi aba bapolisikazi bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro.

Yavuze ko uruhare rw’abagore mu kubungabunga amahoro, ari ngombwa kuko no mu baba bakeneye gutabarwa haba harimo bagenzi babo ndetse ko ari bo bakunze kugirwaho ingaruka n’amakimbirane.

Yagize ati “Amakimbirane agira ingaruka mbi ku buzima no ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa mu bijyanye n’uburezi kimwe n’imibereho y’umuryango muri rusange. 

Ihohoterwa rikorerwa abagore ririyongera mu gihe cy’amakimbirane, aho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byakunze gukoreshwa nk’intwaro y’intambara mu guhungabanya imibanire y’abantu n’imiryango, ari nayo mpamvu hakenewe uruhare rw’abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu guhangana n’iki kibazo.”

Abapolisi b’u Rwanda basanzwe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahantu hatandukanye ku Isi, ni 1 138 barimo abapolisikazi basaga 290.

Abagiye gutanga aya mahugurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + one =

Previous Post

Handball: Menya Ibihugu u Rwanda ruzipimaho mu kwitegura Igikombe cya Afurika

Next Post

Kigali: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 40

Related Posts

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC cyatanze ibisobanuro by’uburyo umuntu ashobora kubona ko yanduye cyangwa atanduye Virusi itera SIDA akoresheje agakoresha...

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

by radiotv10
16/12/2025
0

Abanyeshuri barenga 100 b’ikigo cy’ishuri cya ‘Wise and Smart School’ cyo mu Karere ka Musanze n’abarezi babo, basuye Polisi y’u...

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

by radiotv10
16/12/2025
0

Itorero ADEPR rigiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 85 rimaze ribayeho, rivuga ko muri iyi myaka hari byinshi ryishimira ryagezeho nko kubaka...

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere muri serivisi z’ubuzima

by radiotv10
16/12/2025
0

Urutonde rwashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, rugaragaza uko imijyi ikurikiranaga ku ireme rya serivisi z’ubuvuzi n’imitangire yazo, Umujyi wa Kigali...

IZIHERUKA

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda
MU RWANDA

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

16/12/2025
Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Kigali: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 40

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.