Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bafite uburyo budasanzwe bubafasha kwirengagizaho gato ibibazo by’imibereho

radiotv10by radiotv10
03/02/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Bafite uburyo budasanzwe bubafasha kwirengagizaho gato ibibazo by’imibereho
Share on FacebookShare on Twitter

Nubwo muri Madagascar ubuzima bukomeje guhenda, ntibibuza abaturage guteranira ahantu hamwe buri cyumweru, bakirebera imirwano y’amasake, ibafasha kuba bateye umugongo by’igihe gito iyi mibereho ihenze, gusa ngo hari n’abo iyi mirwano y’inkoko itunze.

Ni imirwano iba mu nguni zose uko ari enye z’iki Gihugu gisanzwe ari Ikirwa cyo ku Mugabane wa Afurika, ubu cyugarijwe n’ibibazo by’imibereho ihenze kubera itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa.

Uwitwa William uba acunze ahari kubera iyi mirwano y’amasake, aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, yagize ati “Ubuzima burakomeye ariko ntibibuza abantu kuza kwihera ijisho, kuko ni umukino bakunda, nawe urabyirebera ko bari guseka, bari kuririmba kandi bakanafana amasake.”

Uyu mukino w’amasake ashyirwa hagati akarwana, usanzwe ari n’umukino w’amahirwe, aho abantu batega bakavuga isake iza gutsinda, ku buryo uwategeye iyatsinze, agira icyo acyura mu mufuka.

William yakomeje agira ati “Iyo mwakiniye amafaranga menshi, kimwe cya kane cyayo akoreshwa mu kwinezeza mugasohoka mugakora ikirori n’inshuti. Ni n’uburyo bwo kwirengagiza ubuzima bugoye buriho.”

Yakomeje avuga ko kandi hari n’abantu batunzwe n’iyi mikino y’imirwano y’amasake. Ati “Hari abakuramo amafaranga yo kwishyura amacumbi, ayo kwishyura amazi n’umuriro w’amashanyarazi.”

Uyu muturage kandi na we avuga ko ibi bimutunze kuko ari we wita ku masake arwana, akayakorera amasuku akanayagaburira, akanaya imyitozo, kandi ko abihemberwa, akabasha kubaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 3 =

Previous Post

Uko ukekwaho kwiba itungo akarihisha mu buriri akanashyiraho inzitiramibu ryamutamaje

Next Post

Umufana wavugishije benshi kubera ibyamugaragayeho bwa mbere yabivuzeho

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umufana wavugishije benshi kubera ibyamugaragayeho bwa mbere yabivuzeho

Umufana wavugishije benshi kubera ibyamugaragayeho bwa mbere yabivuzeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.