Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya ibikorwa byatumye Ingengo y’Imari yiyongeraho Miliyari 85Frw birimo ibihanzwe amaso na benshi

radiotv10by radiotv10
09/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Menya ibikorwa byatumye Ingengo y’Imari yiyongeraho Miliyari 85Frw birimo ibihanzwe amaso na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ingengo y’Imari ivuguruye y’u Rwanda y’umwaka wa 2023-2024, yavuye kuri miliyari 5 030.0 Frw igera kuri miliyari 5 115.5 Frw, kubera bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka birimo ibikomeye nk’amatora. Hanasobanuwe ahaturutse amafaranga yiyongereyeho.

Iyi Ngengo y’Imari ivuguruye, yatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko bisanzwe.

Muri uyu mushinga w’itegeko rivugurura ry’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2023-2024; Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko Guverinoma yifuza ko ingengo y’imari y’uyu mwaka iva kuri miliyari 5 030.0 Frw yemejwe muri Kamena 2023; ikagera kuri miliyari 5 115.5 Frw. Bivuze ko hariho inyongera ya miliyari 85.6 Frw, angana na 1.7%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko aya mafaranga azongerwa mu ngengo y’imari isanzwe kubera impamvu zitandukanye.

Ati “Iyi nyongera izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kuziba icyuho mu mishahara y’abakozi ba Leta, gahunda zijyanye n’amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, kuziba icyuho cy’amafaranga ya buri kwezi yo gutunga abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba batishoboye, no kuziba icyuho mu Ngengo y’Imari igenerwa za Ambasade cyane cyane kubera ambasade nshyashya.”

Aya ni amafaranga abonetse mu gihe ubukungu bw’Isi buri mu bibazo, ndetse n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda na wo uturasubira aho wahoze mbere y’intambara zugarije Isi.

Depite Muhongayire Christine ashingiye kuri ibi bibazo; yabajije inkomoko y’izi miliyari 85 Frw ziyongereye ku Ngengo y’Imari y’u Rwanda.

Ati “Ni amafaranga menshi ni byo, ariko nari ndimo mbaza ngo iyi nyongera yavuye ahanini hehe ko numvise ntabyumvise neza?”

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko harimo amafaranga yaturutse mu bagiraneza ndetse no mu madeni atangwa n’abakomeje kwizera u Rwanda.

Ati “Aya mafaranga amenshi arava mu mpano no mu nguzanyo zazamutse. Ni ho akenshi ashingiye, yaba mu bikorwa rusange bya Leta cyangwa se mu mishinga yihariye.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko kugeza kugeza ubu Ingengo y’Imari y’Igihugu imaze gukoreshwa kugeza kuri 61%, bikaba bitanga icyizere ko aya mafaranga ya Leta azakoreshwa yose kandi neza.

Nyuma yo kugezwaho ibi bisobanuro, Inteko Ishinga Amategeko, yatoye Itegeko rigena iyi Ngengo y’Imari ivuguruye, ku bwiganze bwo ku 100%.

Dr Uzziel Ndagijimana yasobanuye Intumwa za rubanda iby’iyi Ngengo y’Imari ivuguruye

Bayitoye 100%

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Baransaritse Xavier says:
    2 years ago

    Murakoze cyane

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Impyisi yateje ikikango hafi ya kaminuza birangira na yo yishwe

Next Post

Uwigeze gufungwa akabanza kubura n’ubu abaturage baramutangira ubuhamya

Related Posts

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

by radiotv10
12/12/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare barimo Innocent Munyengango wigeze kuba...

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

by radiotv10
12/12/2025
0

Money is often a sensitive topic, but it is also one of the most important factors that shape a person's...

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

IZIHERUKA

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo
AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

Does family money shape your future? The truth behind wealth inheritance

12/12/2025
Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwigeze gufungwa akabanza kubura n’ubu abaturage baramutangira ubuhamya

Uwigeze gufungwa akabanza kubura n’ubu abaturage baramutangira ubuhamya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.