Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Umuyobozi wakundaga kuguza amafaranga abaturage no kwikopesha aravugwaho ubuhemu

radiotv10by radiotv10
14/03/2024
in MU RWANDA
0
Muhanga: Umuyobozi wakundaga kuguza amafaranga abaturage no kwikopesha aravugwaho ubuhemu
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, arashinjwa na bamwe mu baturage, kubatekera umutwe, nyuma y’uko agujije benshi amafaranga, n’abandi yikopeshagaho yarangiza agatoroka.

Uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwigerero, witwa Niyonzima Francois, atungwa agatoki na bamwe mu baturage bo muri aka Kagari, baguga ko hari abo yagiye aguza amafaranga akababeshyesha ko bandikirana impapuro z’amasezerano y’umwenda.

Umuturage witwa Ntagahoragahanze Theogene yagize ati “Namugurije amafaranga Ibihumbi 250, gusa yanyishyuye macye ansigaramo ibihumbi 200. Yajyaga anshukisha udusheke twudufefekano yajyaga anshukisha ariko najya kujya kuri Banki akambuza.”

Uwitwa Serindwi Bernard avuga ko we yamuberaga mu nzu, ariko ko yagiye atamwishyuye.

Yagize ati “Yaraje muha inzu ya mwishywa wanjye. Iyo nzu yayibayemo ayishyura ibihumbi birindwi, atwishyura amezi atatu gusa andi mezi cumi n’abiri yose ntayo yanyishyuye yajyaga ahora ambeshyabeshya ngo azanyishyura ariko ntabikore mu gihe gito twumva ngo yarimutse.”

Uwitwa Ingabire Epiphania na we ati “Nishyuraga amafaranga uwari warayangurije, arayanga kuko atari yuzuye, ubwo umuyobozi w’Akagari arambwira ngo njye nyazana ku Kagari azabanze yuzure. Igihe cyarageze numva ngo Gitifu yarimutse. Nagiye ku Kagari mbaza SEDO mubaza amafaranga abitse mu Kagari ambwira ko ntayo yabasigiye.”

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bamenyesheje ubuyobozi bw’Umurenge iby’iki kibazo, bukababwira ko uyu muyobozi yagiye batazi aho aherereye. Ni mu gihe kandi telefone ngendanwa ye, idacamo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yatangarije RADIOTV10 ko uyu uvugwaho ubuhemu n’abaturage atakiri Umuyobozi, akabagira inama kwiyambaza inzego z’ubutabera.

Mu butumwa yageneye umunyamakuru, Kayitare yagize ati “Hashize igihe kinini. Habaye hari umuturage yahemukiye, bamukurikirana mu nzira zisanzwe z’ubutabera.”

Aba baturage bavuga ko uyu Niyonzima Francois amaze amezi atandatu avuye muri aka Kagari, aho benshi yambuye, biganjemo abacuruzi yikopeshagago anaguza amafaranga ndetse na bamwe mu bamuhaga amafaranga ababwira ko ari ay’imisanzu ya Ejo Heza.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 1 =

Previous Post

Izamuka ry’amafaranga abagenzi bishyura mu ngendo bishobora kugera no ku biciro ku masoko?

Next Post

Ibiganiro byahuje Polisi n’Abashoferi b’amakamyo byasize ingamba mu gukumira ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu

Related Posts

Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibahuza imvugo ku Ivuriro rivugwaho ko rimaze imyaka itanu ridakora

Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibahuza imvugo ku Ivuriro rivugwaho ko rimaze imyaka itanu ridakora

by radiotv10
13/08/2025
0

Abo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko Ikigo cy’Ubuzima cya Rugazi kimaze imyaka itanu kidakora, mu...

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

by radiotv10
13/08/2025
0

In Kigali’s busy streets, motorcycles are everywhere, but few riders have made a name quite like Sadi Bizumuremyi better known...

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kuva muri 2017 kugeza muri 2024 agaciro k’ibyoherezwa hanze kikubye inshuro icyenda, ndetse ikaba ifite...

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
13/08/2025
0

Dr Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda zirimo kuba yarabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akanaba Ambasaderi muri...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
13/08/2025
5

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

IZIHERUKA

Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibahuza imvugo ku Ivuriro rivugwaho ko rimaze imyaka itanu ridakora
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibahuza imvugo ku Ivuriro rivugwaho ko rimaze imyaka itanu ridakora

by radiotv10
13/08/2025
0

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

13/08/2025
Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

13/08/2025
Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

13/08/2025
Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

12/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiganiro byahuje Polisi n’Abashoferi b’amakamyo byasize ingamba mu gukumira ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu

Ibiganiro byahuje Polisi n’Abashoferi b’amakamyo byasize ingamba mu gukumira ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibahuza imvugo ku Ivuriro rivugwaho ko rimaze imyaka itanu ridakora

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.