Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwasubije Umuryango urushinja ibinyoma ku by’abimukira rugaragaza n’ibyo wirengagiza

radiotv10by radiotv10
12/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwasubije Umuryango urushinja ibinyoma ku by’abimukira rugaragaza n’ibyo wirengagiza
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ibihimbano bikomeje gucurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rinenga u Rwanda uko rufata abasaba ubuhungiro rikanabiruregaho mu nkiko zo mu Bwongereza, nyamara rikorana na rwo muri gahunda y’abimukira bavanwa muri Libya.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, ryarutse mu Biro by’Umuvugizi wayo mu masaha akuze yo kuri uyu wa 11 Kamena 2024.

Ni nyuma y’uko UNHCR yongeye kwitambika umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza, wo kohereza abimukira n’impunzi, binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ritangira rivuga ko “UNHCR ibeshya. Umuryango ukomeje kujyana ibirego by’ibihimbano mu Nkiko z’u Bwongereza ku birebana n’uburyo abashaka ubuhungiro bafatwa, nyamara ukomeje gukorana natwe mu kuzana abimukira bavuye muri Libya kugira ngo babone ahantu hatekanye mu Rwanda, banyuzwa ngo bazabone Ibihugu bibakira.”

Guverinoma y’u Rwanda yagarutse kuri kimwe mu bishingirwaho na UNHCR kijyanye n’umuntu umwe wimwe ubuhungiro muri Seychelles, nyuma UNHCR yo muri Afurika y’Epfo ikemeza ko uwo mugabo yoherezwa mu Rwanda ariko bitigeze biganirizwaho Guverinoma y’u Rwanda cyangwa ngo igire uruhare mu ifatwa ry’icyo cyemezo, ndetse ko itigeze inabivuganaho na UNHCR.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “Uru ni rumwe mu ngero z’ibirego byinshi bidafite ishingiro byagiye bitwibasira bizamuwe na UNHCR.” Ikanavuga ko hari n’urundi rwatanzwe ruvuga ko u Rwanda rwanze kwakira itsinda ry’impunzi z’Abarundi, nyamara bo batarigeze banasaba ubuhungiro, ahubwo bakaba bararenze ku mategeko y’abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Guverinoma iti “Ibi bikomeza kuba agahomamunwa iyo ukomeza gusiga icyasha u Rwanda nk’iki kandi ubu ari Igihugu gicumbikiye impunzi zibarirwa mu bihumbi mirongo z’abaturanyi bacu b’Abarundi bakomeje kubaho batekanye mu Gihugu cyacu.”

Nanone kandi hari ibindi birego by’ibinyoma bishingira ku bantu binjira mu Rwanda batujuje ibisabwa nk’abashyitsi barugendereye cyangwa nk’abashaka ubuhungiro, kimwe n’abaruvamo ku bushake bwabo.

U Rwanda ruti “Rwose, ibi ntibikwiye gutangwaho ingero. Nk’uko twabivuze kenshi, u Rwanda ntirushobora gusubiza inyuma abashaka ubuhungiro.”

Rugakomeza rugira ruti “UNHCR isa nk’aho ishaka kujya kunengera Inkiko zo mu Bwongereza umutekano w’u Rwanda. Ikibazo cyakunze kugaragara cyane kuva u Rwanda rwakwinjira mu masezerano n’u Bwongereza yo kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro, hashingiwe ku byigaragaza by’uburyo duha ituze abo baba bahunze ibibazo by’amakimbirane.”

U Rwanda rusoza ruvuga ko ruzakomeza gutanga umusanzu mu kubahiriza amasezerano rwashyizeho umukono arebana n’impunzi, kandi rukazakomeza gucungira umutekano no guha amahirwe abaruhungiyemo bose, nk’uko rutahwemye kubikora mu myaka 30 ishize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 6 =

Previous Post

Perezida Kagame yizeje umusanzu w’u Rwanda mu guhosha ibya Israel na Hamas

Next Post

Israel&Hamas: Hagaragajwe igishobora gutuma intambara irangira n’ahakiri imbogamizi

Related Posts

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

by radiotv10
29/10/2025
0

Impuguke mu buzima n’imiyoborere, ziravuga ko imyitwarire y’ubusinzi ikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda ihangayikishije, zigasaba Leta kugira icyo ikora...

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

by radiotv10
29/10/2025
0

Nyuma yuko hagaragaye umwana ufite ubumuga akina umupira w’amaguru na bagenzi be batabufite akagaragaza impano idasanzwe, bigakora benshi ku mutima,...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

by radiotv10
29/10/2025
0

Umusore w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwica nyina babanaga, amuziza kuba yaranze...

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Ibyavugiwe mu ibazwa ry’umusore ukurikiranyweho kwica umubyeyi we barimo basangira

29/10/2025
Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Israel&Hamas: Hagaragajwe igishobora gutuma intambara irangira n’ahakiri imbogamizi

Israel&Hamas: Hagaragajwe igishobora gutuma intambara irangira n'ahakiri imbogamizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Haravugwa icyatumye umutoza wifuzwaga na Rayon ashobora kuba yayiteye umugongo

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.