Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bavuze igisubizo kitabanyura bahabwa iyo batse ibyangombwa by’ubutaka bwabo

radiotv10by radiotv10
17/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Bavuze igisubizo kitabanyura bahabwa iyo batse ibyangombwa by’ubutaka bwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakomeje gusiragizwa n’ubuyobozi ku byangombwa by’ubutaka bwabo bamaze imyaka igera kuri 5 birukaho, ariko bakabwirwa ko buri mu gishanga ariko bagatangazwa n’uko bamwe mu bari hasi yabo hafi n’igishanga babifite.

Aba baturage bafite ubutaka mu Mudugudu wa Keya mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bagenzi babo babonye ibyangombwa by’ubutaka bwabo, mu gihe bo bakomeje gusiragizwa ndetse bakanahabwa igisubizo kitabanyura.

Barayavuga Claudine utuye muri metero 30 uvuye ku gishanga yagigize ati “Uwo hepfo yanjye aragifite n’uwo hirya yanjye bose barabifite, twebwe ahubwo dutuye hano ku musozi nyine twese ntabwo ariko tubifite.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko batazi ikigenderwaho mu guhabwa ibyangombwa by’ubutaka ku baturiye iki gishanga, bagasaba ubuyobozi kubakura mu gihirahiro.

Undi ati “Abaturanyi bacu batuye hirya no hino twe turi hagati yabo bafite iby’ubutaka ariko twe ntabyo dufite kandi ari bo batuye hasi yacu. None se wavuga ko uriya wo hasi abona icyangombwa gute njyewe nkakibura kandi nanjye niruka nkagenda nkaca mu nzego zose.”

Mugenzi wabo na we yagize ati “Tujya gusaba ibyangombwa bakadusiragiza ngo ni mu gishanga, ngo ni muri Leta, ubwo tukibaza abo hasi baba bafite ibyangombwa twebwe bo hejuru tukabibura twajya kubibaza bakaduhoza mu ruhirahiro ngo nyura hano, nyura hano wabigeza ahandi bikagaruka bityo kugeza igihe umwaka urangiriye n’undi ukongera ugatangira uri muri ibyo.”

Aba baturage bavuga ko ibi bituma batiteza imbere, kuko nk’uwifuza kujya kwaka inguzanyo muri Banki, adashobora kubikora, ntamara hari benshi bakabikoze, bakabasha kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin avuga ko impamvu aba baturage badahabwa ibyangombwa by’ubutaka ari uko buri mu gishanga.

Ati “Kandi ibishanga ntabwo ari umutungo bwite w’umuturage, ni ibyanya bikomye biri mu mutungo rusange wa Leta ku nyungu zo kurengera ibidukikije.”

Uyu muyobozi avuga ko aba baturage bahawe ibi bisonuro kuva cyera, ku buryo ntawari ukwiye gukomeza kubyibazaho, ahubwo ko bakwiye gushaka izindi nzira zo kwiteza imbere.

Kutagira ibyangombwa by’ubutaka bituma batabasha kwiteza imbere uko bikwiye
Bavuga ko batumva impamvu batabihabwa kandi abatuye munsi yabo barabihawe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − three =

Previous Post

Kayonza: Agahinda k’uwugarijwe n’ibibazo wacumbikiwe mu nzu imaze imyaka 60

Next Post

Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida yarimo Capt. Ian Kagame yegukanye Igikombe (AMAFOTO)

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida yarimo Capt. Ian Kagame yegukanye Igikombe (AMAFOTO)

Ikipe y’Abasirikare barinda Perezida yarimo Capt. Ian Kagame yegukanye Igikombe (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.