Sunday, April 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa drone y’igisirikare cya Uganda yabonetse yashwanyukiye muri Congo n’icyo FARDC igiye kubikoraho

radiotv10by radiotv10
13/08/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa drone y’igisirikare cya Uganda yabonetse yashwanyukiye muri Congo n’icyo FARDC igiye kubikoraho
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kiratangaza ko indege y’igisirikare cya Uganda yo mu bwoko bwa Drone, yagaragaye yaguye mu Ntara ya Ituri, kikavuga ko cyatangiye gucukumbura uko yahageze n’impamvu yavogereye ikirere cya Congo.

Igisirikare cya Congo, kivuga ko iyi drone y’igisirikare cya Uganda, ifite nimero ya SF010, ikaba yaraguye ku musozi wa Rina muri Gurupoma ya Bedu Ezekere muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Amakuru ava mu batuye muri aka gace, avuga ko iyi ndege yari iriho iguruka mu masaha y’ijoro saa moya, mbere y’uko yo kugwa igasandarira mu gace na Buyi Sabuni muri Kotoni, gaherereye mu bilometero bitari byinshi uvuye mu Mujyi wa Bunia.

Ubuyobozi bwa Gisirikare buyoboye iyi Ntara ya Ituri, buravuga ko bigoye gutangaza impamvu iyi ndege y’igisirikare cya Uganda yari iri kuguruka mu kirere cya Congo, ndetse ko bigoye kumenya aho yari iturutse.

Umuvugizi w’Igisirikare cyo muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yasabye abaturage bo muri aka gace kabonetsemo iyi ndege, kudakuka umutima, ndetse abasaba kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano “mu rwego rwo kuburizamo imigambi y’abanzi.”

Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi, Lieutenant Jules Ngongo yagize ati “Muri aka kanya tugiye gutoragura ibisigazwa by’iki gikoresho cya gisirikare, ubundi tukajya gusesengura tukanakora iperereza kugira ngo tumenye byinshi, tukamye ese ni gute iyi drone yavogereye ikirere cya Congo hano muri Ituri.”

Lieutenant Jules Ngongo kandi yavuze ko hashize icyumweru kimwe gusa umutwe witwaje intwaro uzwi nka Zaire ugabye ibitero ku basirikare ba FARDC, kandi ko abayobozi b’uyu mutwe bose baba muri Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Inkomoko y’imibereho iteye agahinda y’umuturage wahoze ari umusore wibeshejeho utabarizwa n’abaturanyi

Next Post

Umwami Mswati III yagaragaje ibikwiye kwigirwa kuri Perezida Kagame n’u Rwanda

Related Posts

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

by radiotv10
11/04/2026
0

Uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurashinjwa gukomeza kurasa ibisasu mu bice bituwemo n’Abanyekongo b’Abanyamulenge muri Minembwe,...

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

by radiotv10
11/04/2026
0

Abahanga baherutse gukora urugendo rwerecyeza hafi y’ukwezi mu butumwa bwiswe Artemis II bagarutse ku Isi amahoro, nyuma yo kugenda ibilometero...

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro...

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwami Mswati III yagaragaje ibikwiye kwigirwa kuri Perezida Kagame n’u Rwanda

Umwami Mswati III yagaragaje ibikwiye kwigirwa kuri Perezida Kagame n'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.