Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nigeria: Imibare y’abamaze guhitanwa n’ibiza yarenze 170

radiotv10by radiotv10
29/08/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Nigeria: Imibare y’abamaze guhitanwa n’ibiza yarenze 170
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutabazi muri Nigeria, rwatangaje ko abantu 179 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi, mu gihe abarenga ibihumbi 200 badafite aho kwegeka umusaya kubera gusenyerwa n’ibi biza.

Ibiro Ntaramakuru bya Nigeria, Nigerian News Agency bitangaza ko imvura nyinshi idasanzwe yibasiye cyane cyane amajyaruguru ya Nigeria atera imwe mu migezi kuzura itangira kumena amazi mu baturage.

Ibi Biro Ntaramakuru kandi bitangaza ko uretse abantu 179 bahitanywe n’ibi biza by’imyuzure, byanatumye abantu 208 655 basigara batagira aho baba kuko byabasenyeye.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutabazi muri Nigeria (NEMA) rwatangaje ko iyi myuzure yibasiye Leta 28 muri 36 zigize iki Gihugu cya Nigeria, ndetse hegitari 107 652 zari zihinzeho imyaka zarengewe n’amazi.

NEMA iti “Iyi mvura yateje imyuzure byagize ingaruka cyane ku Gihugu. Ubu inzara iravuza ubuhuha. Inzu ibihumbi 80 049 zarasenyutse burundu, ubu turimo kurwana no gufasha abaturage bagezweho n’ingaruka akenshi twibanda ku basigaye iheruheru.”

Ibi biza byibasiye ibice binyuranye muri Nigeria byiyongereye ku bukungu bumaze iminsi butameze neza, izamuka ry’ibiciro ku masoko, umutekano utameze neza cyane cyane mu majyaruguru y’Igihugu, ibintu byatumye mu minsi yashize abaturage bajya mu mihanda bakigarambya.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + eleven =

Previous Post

Guverinoma ya Israel yahagurukiwe n’abavuga ko bazatuza ari uko yavuyeho

Next Post

Amakuru agezweho: Herekanywe batandatu bakurikiranyweho ubwambuzi na Telefone zibiwe ahantu hatandukanye harimo mu nsengero

Related Posts

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

by radiotv10
15/12/2025
0

Mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, Perezida w’Igihugu cya Repubulika ya Centrafrique gisanzwe kirimo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa...

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

by radiotv10
15/12/2025
0

Abanyekongo bahungiye i Bujumbura mu Burundi n’abari bagiyeyo ku bw’impamvu zinyuranye mbere yuko Umujyi wa Uvira ufatwa na AFC/M23, baravuga...

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Umugabo witwa Prophète Ebo Noah w’Umunya-Ghana umaze igihe yubaka inkuge avuga ko ari izo azakoresha arokora abantu ngo kuko Isi...

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Inc., a biotechnology company dedicated to developing and delivering high-quality, affordable medicines, announced the appointment of Professor Prashant...

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

by radiotv10
13/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo z’u Burundi,...

IZIHERUKA

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa
AMAHANGA

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

by radiotv10
15/12/2025
0

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

15/12/2025
MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

15/12/2025
Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho: Herekanywe batandatu bakurikiranyweho ubwambuzi na Telefone zibiwe ahantu hatandukanye harimo mu nsengero

Amakuru agezweho: Herekanywe batandatu bakurikiranyweho ubwambuzi na Telefone zibiwe ahantu hatandukanye harimo mu nsengero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida w’Igihugu gifashwa n’Ingabo z’u Rwanda mu mutekano yavuze impamvu akwiye kongera gutorwa

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.