Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Shyorongi: Bishimiye kwizihiza umunsi wo gusoma bafite isomero

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Shyorongi: Bishimiye kwizihiza umunsi wo gusoma bafite isomero
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gusoma no kwandika (International Literacy Day), hashimirwa Umuryango utari uwa Leta ‘Ineza Foundation’ ukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’umuco wo gusoma.

Tariki 08 Nzeri hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Gusoma no kwandika, mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu kubaho bafite ubumenyi bwo gusoma no kwandika.

Ni umunsi usanze mu Rwanda, harashyizweho imirongo migari yo gufasha buri wese kumenya gusoma no kwandika, ndetse no guteza imbere umuco wo gusoma mu bato.

Muri iyi politiki kandi, imiryango itari iya Leta, ikomeje kugaragaza ubushake mu kuyishyigikira, by’umwihariko Umuryango ‘Ineza Foundation’ ukomeje gufasha Abaturarwanda kubona ibitabo byo gusoma, by’umwihariko mu mashuri ndetse no mu masomero.

Ubwo hizihizwaga uyu munsi mu Karere ka Rulindo, aho uyu Muryango ‘Ineza Foundation’ usanzwe ufite ibikorwa uteramo inkunga mu kuzamura umuco gusoma, hashimiwe uyu muryango ku ruhare rukomeye ukomeje kugira.

Byishimo Blaise, umwarimu w’indimi mu Ishuri Ryisumbiye rya Stella Matutina ryo mu Karere ka Rulindo, avuga ko bamaze imyaka ibiri bakorana n’uyu Muryango, kandi ko bakomeje kubona umusaruro ushimishije.

Ati “Kuva muri iyi myaka ibiri, byagize umusaruro ukomeye, yaba ari mu kwigisha ndetse no kwiga. Muri iki gihe amashuri menshi ntaba afite ibikoresho bihagije, by’umwihariko ibitabo ku buryo iyo ugeze mu masomero yayo, usangamo ibitabo bishaje cyane, ariko iyo urebye muri iyi myaka ibiri tumaze dukorana na Ineza Foundation, ubu dufite ibikoresho, isomero ryacu ryuzuye ibitabo bishya kandi bifasha abanyeshuri kunguka ubumenyi.”

Umunyeshuri Yves Iraguha, uri mu bazamuye urwego rwo gusoma ibitabo, avuga ko gusoma byamugiriye akamaro, kuko byanamufashije kwitwara neza mu ishuri.

Ati “Naje mu isomero gusoma kuko ari byiza ku bumenyi bwanjye n’ubuzima bwanjye. Uyu munsi, ndumva nishimye kuko ndimo ndasoma neza.”

Umuryango ‘Ineza Foundation’ uherutse gutangiza gahunda yiswe ‘Discovery Book Box’ yo kugeza ibitabo muri amwe mu mashuri, usanzwe unatanga ibitabo mu bice binyuranye by’Igihugu nko mu masomero rusange, anafasha abakuru kumenya gusoma, aho bamwe mu bataragize amahirwe yo kwiga, banafashwa kumenya gusoma no kwandika.

Musabyemariya Tharcissia utuye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, wamenye gusoma no kwandika binyuze muri iyi gahunda, ashima ababigizemo uruhare, kuko mbere atazi gusoma no kwandika, hari amahirwe menshi atari afite.

Ati “Twari injiji tudasobanutse, ntakintu na kimwe tuzi, nk’ubu njye sinari narageze no mu wa mbere, ariko nageze aha ngaha ku Ineza Foundation ndiga, none ubu namenye gusoma no kwandika, nzi gusoma Akarere ka Rulindo, ntabyo nari nzi, nzi guteranya imibare; kabiri guteranyaho kabiri ni kane…kane guteranyaho kane ni umunani…njye n’abandi babyeyi batari babizi, ubu ubujiji turi hirya yabwo.”

Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rulindo, Denis Nuwayo, yavuze ko umunsi nk’uyu wo gusoma no kwandika, wibutsa abantu akamaro ko gusoma by’umwihariko ku bana bo Rwanda rw’ejo, kugira ngo bunguke ubumenyi buzabafasha kuzagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyabibarutse.

Yagize ati “Gusoma ni urufunguzo rw’ubumenyi n’ubuhanga. Ineza Foundation ni umufatanyabikorwa w’ingenzi muri Rulindo, cyane cyane muri gahunda zo kuzamura uburezi bw’abana bato. Bateye inkunga abana bo mu gace kacu babaha amahirwe mu bigo by’uburezi bw’ibanze (ECD) no guteza imbere ubumenyi bwo gusoma.”

Niyonsaba Janvier ushinzwe kureberera ibikorwa bya Ineza Foundation, avuga ko igihe cyose uyu muryango uhora utegerezanyije amatsiko uyu munsi wahariwe gusoma no kwandika, kuko ujyanye n’intego zawo zo guteza imbere umuco wo gusoma.

Ati “Ni iby’agaciro kuba dufite uyu munsi, ni umunsi twibuka nanone ku ngaruka nziza zo gukunda gusoma nk’uko abana tujya tubigira mu ndamukanyo dukoresha ngo ‘gusoma bihindura ubuzima’ kandi ni ko kuri, iyo wasomye neza, uramenya, iyo wasomye neza urahuguka.”

Niyonsaba avuga ko uyu munsi wizihizwa mu gihe abanyeshuri baba bitegura gusubira ku masomo, bityo ko ari yo mpamvu uyu muryango unategura ibikorwa byo kuwizihiza bigamije n’ubundi guteza imbere umuco wo gusoma mu bato, aho utegura amarushanwa y’abanyeshuri baba bari mu biruhuko, ubundi abatsinze bagahembwa, ndetse n’abayitabiriye bose bakagira ishimwe bagenerwa.

Avuga ko bazakomeza ibikorwa nk’ibi muri uku kwezi kwa Nzeri, birimo gukomeza gutera imbaraga abasomyi ndetse no gushyigikira amasomero y’abaturage n’ay’Ibigo by’amashuri.

Abana bafashwa kubona ibitabo byo gosoma
N’abato bafashwa kubona ibibafasha gukunda gosoma
Mwarimu Byishimo Blaise
Janvier uhagarariye Ineza
Denis ushinzwe uburezi mu Karere ka Rulindo
Abana bagize umwanya wo kurushanwa gusoma
Abitwaye neza bahembwe
Kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’ibirori binogeye ijisho
Ku bw’uyu Muryango Ineza Foundation, habonetse ibitabo byinshi byo gusoma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 18 =

Previous Post

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Andy Bumuntu yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Next Post

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ubu zifite Umugaba mushya

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ubu zifite Umugaba mushya

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ubu zifite Umugaba mushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.