Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Rayon Sports yatsinze ibitego 8: Twibukiranye bimwe mu byaranze itariki nk’iyi ya 16/11

radiotv10by radiotv10
16/11/2021
in SIPORO
0
Rayon Sports yatsinze ibitego 8: Twibukiranye bimwe mu byaranze itariki nk’iyi ya 16/11
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki nk’iyi ya 16 Ugushyingo hari byinshi byabaye mu isi y’imikino birimo kuba ikipe ya Rayon Sports yarihereranye ikipe ikayitsinda ibitego 8-1 bikaba biri mu bitego byinshi ikipe yo mu Rwanda yatsinze mu mukino umwe.

Uyu munsi ni kuwa kabiri w’itariki ya 16 Ugushyingo 2021, ni umunsi wa 320 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 45 ngo umwaka urangire, Turi ku wa kabiri wa 46 kuva 2021 yatangira, Turi mu cyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kubabarira

 

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu

  1. Paul Scholes  (1974)

Yujuje imyaka 47. Umwongereza wahoze akina hagati mu kibuga yugarira muri Manchester united n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.

Ubuzima bwe bwose bw’umupira w’amaguru yabumaze muri Manchester united yakiniye kuva mu 1993 kugeza 2013, ayikinira imikino 718 ayitsindira ibitego 150, scholes yatwaranye na Manchester United ibikombe bisaga 25 birimo 11 bya shampiyona y’u Bwongereza na bibiri bya Champions League.

Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Scholes yabakiniye imikino 66 abatsindira ibitego 14, scholes nyuma yo kureka gukina umupira w’amaguru yinjiye mu butoza aho ubu ari umutoza w’agateganyo muri Salford City

 

  1. Nélson Semedo (1993)

Yujuje imyaka 28, Umunya-Portugal ukina aca ku ruhande rw’iburyo yugarira muri Wolverhampton n’ikipe y’igihugu ya Portugal

Nélson Cabral Semedo yazamukiye muri Benfica ayivamo ajya muri FC Barcelona ari nayo yamutanze muri Wolverhampton Wanderers, ikipe y’igihugu ya Portugal amaze kuyikinira imikino 24, yatwaranye nayo igikombe cya UEFA nations League ya 2019.

 

  1. Marcelo Brozović ?? (1992)

Yujuje imyaka 29, umunya-Croatia ukina hagati mu kibuga yugarira muri Inter Milan amaze gukinamo imikino 210 ‘ibitego 20  n’ikipe y’igihugu ya Croatie

Yanyuze mu makipe nka Hrvatski Dragovoljac, Lokomotiva, Dinamo Zagreb, Inter Milan n’ikipe y’igihugu ya Croatie amaze gukinira imikino 70 akaba amaze kuyitsindira ibitego birindwi.

 

  1. Héctor Raúl Cúper ?? (1955)

Ubu ni umutoza wa Kongo Kinshasa

Yujuje imyaka 66, umutoza w’umunya-Argentina watoje amakipe atandukanye, akaba ariwe watozaga ikipe y’igihugu ya Misiri ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afrika cy’ibihugu muri 2017

 

  1. André-Frank Zambo Anguissa ?? (1995)

Yujuje imyaka 26 umukinnyi wo hagati ukina muri Napoli (loan) nkintizanyo ya  Fulham yo mu Bwongereza numukinnyi mu ikipe y’igihugu ya Cameroon

Anguissa yazamukiye muri Olympique de Marseille, ayivamo ajya muri Fulham, imutiza muri Villarreal, arongera agaruka iwabo,none ubu yamutije muri Napoli, mu ikipe y’igihugu ya Cameroon amaze kuyikinira imikino 34 yayitsindiye ibitego bitatu.

 

  1. Mustapha Hadji ?? (1971)

Yujuje imyaka 50 ,umunya-Maroc wahoze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri Aston Villa, Sporting Club de Portugal, Nancy, Deportivo, Emirates FC, Coventry n’ayandi, ubu ni umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Maroc.

Yakiniye ikipe y’igihugu ya Maroc imikino 63 ayitsindira ibitego 12.

 

Ni bande bakoze ubukwe ku munsi nk’uyu

2017: icyamamare muri Tennis y’abagore, Selena Williams yakoze ubukwe na Alexis Ohanian, ubukwe bwabereye New Orleans.

 

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu

Arne Pedersen, umunya-Norvège wahoze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yakiniye ikipe y’igihugu cye imikino 50,yitabye Imana afite imyaka 82.

 

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

1957: Umunyamerika Bill Russell, yashyizeho agahigo muri NBA ko gukora Rebounds 49 mu mukino umwe, ubwo Boston Celtics yatsindaga Philadelphia amanota 111-89

 

1962:  Wilt Chamberlain yatsinze amanota 73 mu mukino umwe wa NBA, mu mukino NBA SF Warriors yatsinzemo New York Knicks.

 

2003: Lionel Messi yakinnye umukino we wa mbere wemewe muri FC Barcelona, hari mu mukino wa gicuti bakinnye na FC Porto

 

2018: Rayon Sports yihereranye Gitikinyoni iyinyagira ibitego 8-1, mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove.

Wari umukino wari wateguwe mu gufasha amakipe yombi kwitegura imikino afite minsi iri imbere.

Rayon Sports yiteguraga Shampiona yari gukomeza mu minsi iri imbere, ndetse n’umukino wo kurwanya ruswa wari kuzaba tariki 23/11/2018, mu gihe Gitikinyoni yitegura Shampiona y’icyiciro cya kabiri

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Mugheni Fabrice watsinze ibitego 3, Michael Sarpong nawe watsinze ibitego bitatu, Nova Bayama atsinda kimwe, ndetse na Iradukunda Eric Radu watsinze igitego cya mbere.

Esther Fifi UWIZERA
Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nineteen =

Previous Post

Huye: Barindwi barimo umugore w’imyaka 50 bafatanywe Litiro 940 z’inzoga ya Muriture

Next Post

Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya

Related Posts

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

by radiotv10
11/08/2025
0

Nyuma yo gutandukana na Etincelles FC yari yatangiyemo akazi, umutoza Innocent Seninga ku nshuro ya kabiri yerekeje muri Djibouti asinyira...

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

by radiotv10
08/08/2025
0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yongeye kwibutsa abakunzi b'iyi kipe ko badakwiye guterwa ubwoba na Rayon Sports mu mukino...

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

by radiotv10
07/08/2025
0

Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Ndemokarasi ya Congo, watoranyijwe kuzakira Inama y’inteko rusange isanzwe ya 47 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira...

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
07/08/2025
0

Jules Karangwa wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda...

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Mashami Vincent yamaze kwemezwa nk’umutoza w’ikipe yo hanze y’u Rwanda

by radiotv10
06/08/2025
0

Umutoza Mashami Vincent watozaga ikipe ya Police FC wanigeze gutoza Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangajwe nk’Umutoza Mukuru wa Dodoma Jiji FC...

IZIHERUKA

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato
IMIBEREHO MYIZA

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

by radiotv10
12/08/2025
0

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

12/08/2025
Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

12/08/2025
Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

11/08/2025
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

11/08/2025
Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

11/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya

Umwana usoma ibitabo mu ishuri arigaragaza…Umwe muri bo yatanze ubuhamya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.