Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru adashimije ava mu ikipe iyoboye muri Shampiyona y’u Bwongereza

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru adashimije ava mu ikipe iyoboye muri Shampiyona y’u Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Liverpool iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Bwongereza, igiye kumara ibyumweru bitandatu ikina idafite umunyezamu wayo wa mbere Alisson Becker, kubera imvune.

Ni nyuma yo kugirira imvune yo mu bwoko bwa ‘Hamstring’ mu mukino ikipe ye yatsinzemo Crystal Palace igitego 1-0 ku ya 05 Ukwakira 2024.

Alisson Becker yavuye mu kibuga ku munota wa 79’, asimburwa n’Umunyezamu wa 3 Vítězslav Jaroš, dore ko Umunyezamu wa 2 wa Liverpool, Caoimhín Odhrán Kelleher, atagaragaye kuri uwo mukino kubera ikibazo cy’uburwayi.

Amakuru ava mu Bwongereza aravuga ko nibura uyu munyezamu w’Umunya-Brazil Alisson Becker azagaruka mu kibuga mu kwezi k’Ugushyingo 2024, akaba ashobora gusiba imikino 7 adakinira ikipe ye ya Liverpool.

Alisson Becker, mbere yo gusuzumwa n’abaganga bagasanga yagize imvune yo mu bwoko bwa ‘Hamstring’ yahise anakurwa ku rutonde ikipe y’Igihugu ya Brazil igomba kwifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, bafite muri uku kwezi k’Ukwakira.

Arne Slot, Umuholandi utoza ikipe ya Liverpool, nyuma y’umukino wa Crystal Palace, yagize ati “Alisson birazwi ko ari we Munyezamu wacu wa mbere, umunyezamu w’umuhanga cyane ku Isi, rero birababaje kuri we no ku ikipe yacu kuba yavunitse, gusa dufite andi mahitamo y’umunyezamu wa kabiri, kandi na we ni umuhanga, Caoimhín Kelleher yamaze kubyerekana, ni yo mpamvu ari we Munyezamu wacu wa kabiri, kandi ubwo Alisson aheruka kuvunika, n’ubundi nakinishije Caoimhín Kelleher.”

Imikino ishobora kutagaragaramo Alisson Becker, irimo n’ikomeye izahuza iyi kipe ye ya Liverpool iri guhabwa amahirwe yo kuzitwara neza muri uyu mwaka w’imikino irimo izayihuza na Chelsea, Arsenal na Brighton, iyi yo bakaba bazanahura muri Carabao Cup.

Alisson Becker azanasiba umukino bazahuramo na Aston Villa muri Shampiyona ndetse n’indi mikino ibiri ya UEFA Champions League bazahuramo na RB Leipzig ndetse na Bayer Leverkusen.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 4 =

Previous Post

Hagaragajwe ibihato bikiri mu isoko ryitezweho guhindurira Afurika amateka mu guhahirana

Next Post

UPDATE: Byemejwe imikino irimo n’uwazamuye impaka muri Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe…Menya impamvu

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Byemejwe imikino irimo n’uwazamuye impaka muri Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe…Menya impamvu

UPDATE: Byemejwe imikino irimo n’uwazamuye impaka muri Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe…Menya impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.