Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kigali: Aho abana bambukaga bakambakamba bigateza impungenge ubu byahindutse

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kigali: Aho abana bambukaga bakambakamba bigateza impungenge ubu byahindutse
Share on FacebookShare on Twitter

Ahari hagaragaye ikiraro giteye impungenge mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, aho abana bambukaga bigaragara ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bamaze gukora ikiraro kigerageza kuba kitateza ibibazo.

Ibi byakozwe nyuma yuko umwe mu banyamakuru agaragaje ikibazo cy’ikiraro kiri kuri ruhurura yo mu Mudugudu wa Bigo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga, cyambukagaho abana bajya ku ishuri ariko bigaragara ko cyashaje.

Mu butumwa umunyamakuru Emma Marie Umurerwa yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza iby’iki kibazo anifashishije ifoto, yari yagize ati “Aha ni mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyarurama Umudugudu wa Bigo, ba buhinja bajya ku ishuri bakambakamba gutyo.”

Uyu munyamakuru kandi yavugaga ko hari n’amakuru avuga ko iyi ruhurura yariho iki kiraro iherutse kugwamo umuntu akaba ari mu Bitaro.

Iki kiraro cyari cyateye impungenge benshi bakibonye

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yari yasubije uyu munyamakuru agira ati “Mu gihe Umujyi wa Kigali urimo gushakisha uburyo wakora iyi ruhurura hamwe n’izindi ziteye inkeke mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kari gukora ibishoboka byose ngo kabe gakoze iki kiraro mu gihe cya vuba.”

Nyuma y’umunsi umwe gusa hatangajwe iby’iki kiraro, amakuru ahari, yemeza ko muri uyu Mudugudu wa Bigo, hahise hatunganywa ibiraro bibiri bigaragara ko byo bitashyira mu kaga ubuzima bw’ababinyuraho.

Umunyamakuru Emma Marie Umurerwa yagize ati “Abaturage bafatanyije n’Akarere ka Kicukiro bamaze gusana ibiraro bibiri byari biteye inkeke, i Nyarurama muri Bigo, mu gihe hagishakishwa uburyo bwo gukora za ruhurura zihangayikishije.”

Ni mu gihe abatangaga ibitekerezo ku ifoto yari yagaragajwe mbere, bavugaga ko iki kiraro kinyuraho aba bana b’u Rwanda, gikwiye gukorwa kitaragira uwo gitwarira ubuzima.

Ubu hamaze gukorwa ibiraro bibiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hagaragaye umubare munini w’abakize

Next Post

Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda beretse abakobwa uburyo bakwirwanaho igihe hari ubenderejeho

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda beretse abakobwa uburyo bakwirwanaho igihe hari ubenderejeho

Sudani y’Epfo: Abasirikare b’u Rwanda beretse abakobwa uburyo bakwirwanaho igihe hari ubenderejeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.