• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru mashya avugwa mu Mavubi nyuma yuko asuzuguriwe na Djibouti i Kigali

radiotv10by radiotv10
28/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru mashya avugwa mu Mavubi nyuma yuko asuzuguriwe na Djibouti i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler Torsten yongereyemo abakinnyi bane nyuma yuko u Rwanda rutsindiwe na Djibouti i Kigali mu mukino rwinjiyemo rwizeye intsinzi.

Ni nyuma yuko kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Djibouti mu mukino ubanza mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya CHAN 2024.

Nubwo uyu mukino wakiniwe mu Rwanda, ni Djibouti yari yawakiriye kuko idafite Sitade yo gukinirwaho iyi mikino ya CAF, aho umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Kane tariki 31 na wo ukazakinirwa kuri Sitade Amahoro, aho bwo u Rwanda ruzaba rwawakiriye.

Nyuma y’uyu mukino ubanza, umutoza w’Amavubi yahise yongera mu ikipe abakinnyi bane bagiye gufatanya na bagenzi babo mu kwitegura uyu mukino wo kwishyura.

Abakinnyi bongerewe mu ikipe y’Igihugu, ni Nizeyimana Mubarakh (Marines FC), Niyonkuru Sadjat (Etincelles FC), Twizerimana Onesme (Vision FC) na Kanamugire Roger (Rayon Sports).

Aba basore bose bakaba bari bugere mu mwiherero w’Amavubi kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024 ndetse bakaza gukorana imyitozo na bagenzi babo.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rutsinzwe na Djibouti, ndetse iki gihugu gihoro inyuma ku rutonde rwa FIFA kuko nk’ubu ku rutonde rwa FIFA ruheruka gusohoka ku wa 4 tariki ya 24 Ukwakira 2024, Amavubi ari ku mwanya w’126 ku Isi, mu gihe Djibouti iri ku mwanya w’192.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 2 =

Previous Post

Minisitiri yagiriye inama umuhanzi Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo nk’icyanditse amateka

Next Post

Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.