Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bafatiwe icyemezo mu bujurire

radiotv10by radiotv10
18/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bafatiwe icyemezo mu bujurire
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa, bafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo, nyuma yo kujurira icyemezo cyafashwe mbere.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, nyuma yo kumva ubujurire bwatanzwe n’uruhande rw’abaregwa.

Abaregwa muri uru rubanza, ni Nasagambe Fred ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake cyakorewe nyakwigendera Olga Kayirangwa ndetse na Gatare Gedeon Junior ukekwaho ubufatanyacyaha mu gukora iki cyaha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwa Kicukiro rwari rwafashe icyemezo ko aba bombi bafungwa by’agateganyo kubera impamvu z’ibyagezweho mu iperereza.

Uruhande rw’abaregwa, rwari rwatanze ubujurire, rusaba ko barekurwa bagakurikiranwa bafunze, aho bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe kiriya cyemezo nta bimenyetso bifatika rushingiyeho.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho kuba barakoze iki cyaha, kandi ko hakiri gukorwa iperereza, bityo ko kugira ngo rigende neza, ari uko ryakorwa bafunze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwafashe iki cyemezo ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo, ruvuga ko abaregwa bakurikiranyweho icyaha gikomeye, kandi ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma bakekwaho kubikora, rwemeza ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Kayirangwa Olga wari imfura mu muryango wa Major (Rtd) Gasagure Innocent, yitabye Imana tariki 26 Nzeri 2024 nyuma yuko yari yagiye mu rugo rw’aba basore babiri.

Nyuma y’urupfu rwe, Umuryango we wavuze ko wifuza ubutabera ku mwana wabo wapfuye, aho Ubushinjacyaha bwanakoresheje ibizamini muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 7 =

Previous Post

Menya impamvu hafashwe icyemezo kitanyuze abaje mu rubanza rw’umukozi w’Imana uzwi

Next Post

Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.