• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bafatiwe icyemezo mu bujurire

radiotv10by radiotv10
18/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abasore bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Olga bafatiwe icyemezo mu bujurire
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga Kayirangwa, bafatiwe icyemezo cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo, nyuma yo kujurira icyemezo cyafashwe mbere.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, nyuma yo kumva ubujurire bwatanzwe n’uruhande rw’abaregwa.

Abaregwa muri uru rubanza, ni Nasagambe Fred ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake cyakorewe nyakwigendera Olga Kayirangwa ndetse na Gatare Gedeon Junior ukekwaho ubufatanyacyaha mu gukora iki cyaha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwa Kicukiro rwari rwafashe icyemezo ko aba bombi bafungwa by’agateganyo kubera impamvu z’ibyagezweho mu iperereza.

Uruhande rw’abaregwa, rwari rwatanze ubujurire, rusaba ko barekurwa bagakurikiranwa bafunze, aho bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe kiriya cyemezo nta bimenyetso bifatika rushingiyeho.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho kuba barakoze iki cyaha, kandi ko hakiri gukorwa iperereza, bityo ko kugira ngo rigende neza, ari uko ryakorwa bafunze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwafashe iki cyemezo ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo, ruvuga ko abaregwa bakurikiranyweho icyaha gikomeye, kandi ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma bakekwaho kubikora, rwemeza ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.

Kayirangwa Olga wari imfura mu muryango wa Major (Rtd) Gasagure Innocent, yitabye Imana tariki 26 Nzeri 2024 nyuma yuko yari yagiye mu rugo rw’aba basore babiri.

Nyuma y’urupfu rwe, Umuryango we wavuze ko wifuza ubutabera ku mwana wabo wapfuye, aho Ubushinjacyaha bwanakoresheje ibizamini muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Menya impamvu hafashwe icyemezo kitanyuze abaje mu rubanza rw’umukozi w’Imana uzwi

Next Post

Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

Rubavu: Uwari mu marira ubu akaba amwenyura yavuze uko yifuzaga kugaragariza ibyishimo Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.