Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Babiri binjizaga mu Rwanda magendu iturutse Congo bafashwe mu gicuku

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Babiri binjizaga mu Rwanda magendu iturutse Congo bafashwe mu gicuku
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri bafatiwe mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwinjiza mu Gihugu magendu y’imyenda ya caguwa, ubwo bari bayitwaye mu modoka saa munani z’ijoro.

Aba bafashwe, barimo uw’imyaka 43 n’undi wa 22, aho bari bafite amabalo 16 y’imyenda ya caguwa binjizaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bafatiwe mu Mudugudu w’Akimitoni mu Kagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi, batwaye iyi myenda mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufata aba bantu, byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Binyuze mu bukangurambaga n’ubufatanye bukomeye n’abaturage, bidufasha gutahura abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibitemewe, n’inzira baba bifashishije mu kujya kubikwirakwiza. Ikindi twibutsa bene abo bantu, ni uko habaho amarondo n’imikwabu bihoraho byo kubashakisha, bigera no mu mihanda minini ari naho benshi muri bo bafatirwa, tunashimira abaturage baduha amakuru.”

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Kenya: Kiliziya Gatulika yateye ishoti inkunga z’abarimo Perezida yavuze icyo ibona kibyihishe inyuma

Next Post

Uganda: Abanyamahoteli bararira ayo kwarika kubera umukwabu udasanzwe uri gukorwa

Related Posts

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

IZIHERUKA

Why humans naturally copy each other’s behavior
MU RWANDA

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Abanyamahoteli bararira ayo kwarika kubera umukwabu udasanzwe uri gukorwa

Uganda: Abanyamahoteli bararira ayo kwarika kubera umukwabu udasanzwe uri gukorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why humans naturally copy each other’s behavior

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.