Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Yibye umukoresha we 800.000Frw afatwa yatangiye kuyikenuzamo yaguze matela, amasafuriya n’amagare 2

radiotv10by radiotv10
22/11/2021
in MU RWANDA
0
Nyanza: Yibye umukoresha we 800.000Frw afatwa yatangiye kuyikenuzamo yaguze matela, amasafuriya n’amagare 2
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 24 wo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwiba umukoresha we 800 USD (angana n’ibihumbi 800 Frw), yafashwe yatangiye kuyikenuzamo, yaguzemo amagare abiri n’ibikoresho byo mu rugo birimo matela yo kuryamaho ndetse n’amasafuriya n’amasahani.

Uyu Hakizimana Jean Pierre w’imyaka 24 ucyekwaho kwiba Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha we wo mu Mujyi wa Kigali, yafatiwe mu Muduguru wa Kinyinya mu Kagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo tariki 20 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wa Hakizimana ariwe watanze amakuru agafasha Polisi gufata ucyekwaho kwiba.

Yagize ati “Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Ruyenzi yatumye uriya mukozi we wo mu rugo kumurebera amafaranga mu myenda agezemo asangamo amadolari aho kuyamuzanira yahise ajya kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda aracika. Hakizimana amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira iwabo ku ivuko aho yafatiwe havuzwe haruguru mu Karere ka Nyanza, amaze kugerayo yahise agura amagare Abiri n’ibindi bikoresho byo mu rugo.”

SP Kanamugire avuga ko Polisi yafashe Hakizimana asigaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 494,800 n’ibikoresho yari amaze kugura bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 302,000.

Yagize ati “Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwamukoreshaga ariwe Ruyenzi, kuko yari yatanze imyirondoro yose ishoboka yatuma afatwa abapolisi bamufatiye mu Mujyi wa Nyanza avuye kugura biriya bikoresho byose. Yahise yemera ko yayibye koko ndetse ajyana abapolisi mu rugo kwerekana ariya ibihumbi 494,800 yari yasize mu rugo.”

Ruyenzi yahimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakurikiranye ikibazo cye byihuse ikabasha gufata uriya wari wamwibye. SP Kanamugire nawe yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abacyekwaho ibyaha bakurikiranwe hakiri kare.

Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo hakorwe iperereza.

 

ICYO ITEGEKO ITEGANYA

Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − one =

Previous Post

AMAFOTO: P.Kagame yaramukije abo bahuriye muri CarFreeDay, Mme J.Kagame na Ange Kagame nabo baritabiriye

Next Post

Rugiye kwambikana hagati ya APR na Rayon…Abazawusifura bamenyekanye, ticket ya 20.000Frw

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rugiye kwambikana hagati ya APR na Rayon…Abazawusifura bamenyekanye, ticket ya 20.000Frw

Rugiye kwambikana hagati ya APR na Rayon…Abazawusifura bamenyekanye, ticket ya 20.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.