Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rurangiranwa w’ibihe byose muri ruhago ashobora kongera gusekerwa n’amahirwe

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rurangiranwa w’ibihe byose muri ruhago ashobora kongera gusekerwa n’amahirwe
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Umunya-Argentine Lionel Messi yagaragaye ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya FIFA cy’Umukinnyi w’umwaka (FIFA Football Awards), ari na we ufite ibikombe bibiri biheruka.

Ni urutonde rwashyizwe hanze n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ari na yo itanga iki gihembo, aho uyu rutahizamu uri mu beza babayeho ku Isi, yaje ku rutonde ruriho n’Umunya-Espagne Rodrigo Hernández Cascante uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2024 kizwi nka Ballon d’Or.

Lionel Messi uri muri ba rutahizamu b’amateka, ni na we ufite ibikombe bibiri biheruka by’iyi FIFA Football Awards; icya 2022 n’icya 2023, aho ibi bihembo byatangiye gutangwa muri 2016.

Urutonde rw’abakinnyi b’abagabo, kandi ruriho Dani Carvajal (Real Madrid, Spain); Erling Haaland (Manchester City, Norway); Federico Valverde (Real Madrid, Uruguay); Florian Wirtz (Bayer Leverkusen, Germany); Jude Bellingham (Real Madrid, England).

Hariho kandi Kylian Mbappe (Paris Saint-Germain, France); Lamine Yamal (Barcelona, Spain Toni Kroos (Real Madrid, Germany); Vinicius Jr (Real Madrid, Brazil).

Naho urutonde rw’abakinnyi b’abagore ruriho Aitana Bonmati (Barcelona, Spain); Barbra Banda (Shanghai, Zambia); Caroline Graham Hansen (Barcelona, Norway); Keira Walsh (Barcelona, England); Khadija Shaw (Manchester City,Jamaica) Lauren Hemp (Manchester City, England); Lindsey Horan (Lyon, United States); Lucy Bronze (Barcelona, England).

Mu batoza beza bahatanira igihembo cy’umutoza mwiza, mu bagabo, harimo Carlo Ancelotti (Real Madrid), Lionel Scaloni (Argentina) Luis de la Fuente (Spain) Pep Guardiola (Manchester City) Xabi Alonso (Bayer Leverkusen).

Kugira ngo abakinnyi n’abatoza bashyirwe kuri uru rutonde, harebwa ibyo wakoze mu ikipe y’Igihugu na club hagati y’itariki 21 Kanama 2023 kugeza 10 Kanama 2024.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zashashe inzobe mu biganiro by’iminsi itatu: Menya ibizaganirirwamo

Next Post

Igikekwa ku cyatumye umwarimu w’i Nyanza ashaka kwiyambura ubuzima

Related Posts

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu Pavelh Ndzila w’ikipe ya Rayon Sports yagiyemo avuye muri APR FC na yo yinjiyemo ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya...

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars...

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Igikekwa ku cyatumye umwarimu w’i Nyanza ashaka kwiyambura ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.