Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rurangiranwa w’ibihe byose muri ruhago ashobora kongera gusekerwa n’amahirwe

radiotv10by radiotv10
29/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rurangiranwa w’ibihe byose muri ruhago ashobora kongera gusekerwa n’amahirwe
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Umunya-Argentine Lionel Messi yagaragaye ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya FIFA cy’Umukinnyi w’umwaka (FIFA Football Awards), ari na we ufite ibikombe bibiri biheruka.

Ni urutonde rwashyizwe hanze n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ari na yo itanga iki gihembo, aho uyu rutahizamu uri mu beza babayeho ku Isi, yaje ku rutonde ruriho n’Umunya-Espagne Rodrigo Hernández Cascante uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2024 kizwi nka Ballon d’Or.

Lionel Messi uri muri ba rutahizamu b’amateka, ni na we ufite ibikombe bibiri biheruka by’iyi FIFA Football Awards; icya 2022 n’icya 2023, aho ibi bihembo byatangiye gutangwa muri 2016.

Urutonde rw’abakinnyi b’abagabo, kandi ruriho Dani Carvajal (Real Madrid, Spain); Erling Haaland (Manchester City, Norway); Federico Valverde (Real Madrid, Uruguay); Florian Wirtz (Bayer Leverkusen, Germany); Jude Bellingham (Real Madrid, England).

Hariho kandi Kylian Mbappe (Paris Saint-Germain, France); Lamine Yamal (Barcelona, Spain Toni Kroos (Real Madrid, Germany); Vinicius Jr (Real Madrid, Brazil).

Naho urutonde rw’abakinnyi b’abagore ruriho Aitana Bonmati (Barcelona, Spain); Barbra Banda (Shanghai, Zambia); Caroline Graham Hansen (Barcelona, Norway); Keira Walsh (Barcelona, England); Khadija Shaw (Manchester City,Jamaica) Lauren Hemp (Manchester City, England); Lindsey Horan (Lyon, United States); Lucy Bronze (Barcelona, England).

Mu batoza beza bahatanira igihembo cy’umutoza mwiza, mu bagabo, harimo Carlo Ancelotti (Real Madrid), Lionel Scaloni (Argentina) Luis de la Fuente (Spain) Pep Guardiola (Manchester City) Xabi Alonso (Bayer Leverkusen).

Kugira ngo abakinnyi n’abatoza bashyirwe kuri uru rutonde, harebwa ibyo wakoze mu ikipe y’Igihugu na club hagati y’itariki 21 Kanama 2023 kugeza 10 Kanama 2024.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − six =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zashashe inzobe mu biganiro by’iminsi itatu: Menya ibizaganirirwamo

Next Post

Igikekwa ku cyatumye umwarimu w’i Nyanza ashaka kwiyambura ubuzima

Related Posts

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

Cyera kabaye Kiyovu iratangira imyitozo, Haringingo na Amissi Cedrick baritezwe

by radiotv10
23/07/2025
0

Umutoza mushya wa SC Kiyovu, Haringingo Francis Christian aratangiza imyitozo itegura umwaka w'imikino 2025-2026 kuri iyi kipe yahise ininjiza Amiss...

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

by radiotv10
23/07/2025
0

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'umwaka utaha w'imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Igikekwa ku cyatumye umwarimu w’i Nyanza ashaka kwiyambura ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.