Thursday, November 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga yahaye isezerano Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
12/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Bigomba guhagarara-Perezida Kagame yatanze umurongo ntarengwa ku bimaze iminsi by’abica abarokotse Jenoside

Domitilla Mukantaganzwa yarahiye

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasezeranyije Abanyarwanda n’Abaturarwanda ubutabera buboneye kandi butanzwe mu gihe gikwiye, anizeza Umukuru w’Igihugu kuzasohoza ubutumwa bw’inshingano yamuhaye mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.

Ni mu ijambo Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 nyuma yo kurahirira izi nshingano, mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame.

Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko we na mugenzi we Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye bumva neza inshingano bahawe kandi ko biteguye kuzuzuza uko bikwiye, baharanira inyunga rusange nk’uko babirahiriye.

Ati “Tuzaharanira guha Abanyarwanda n’Abaturarwanda ubutabera buboneye kandi butanzwe mu gihe gikwiye, dore ko ubutabera butinze bufatwa nk’ubutatanzwe.”

Yavuze kandi ko bazakomeza guharanira ko ubutabera n’Ubucamanza by’u Rwanda, birushaho kugirirwa icyizere n’Abaturarwanda ndetse n’amahanga.

Yagarutse ku mateka y’urwego rw’Ubucamanza, avuga ko rwakomeje kwiyubaka kimwe n’izindi nzego zinyuranye nyuma ya Jenoside yakorwwe Abatutsi, ariko ko byagize imbaraga cyane kuva muri 2003 ubwo rwavugururwaga.

Ati “Hari byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bigikeneye kunozwa, kugira ngo imikorere yarwo igere ku rwego rwifuzwa kandi inyure abarugana.”

Izi ntego kandi ni na zo zari zishyizwe imbere n’abo basimbuye, ku buryo kubakorera mu ngata, bizaborohera, ndetse bagakomereza mu murongo mwiza.

Ati “Turabizeza gukomereza aho abo dushimbuye bari bagejeje mu bufatanye no kujya inama n’izindi nzego, tuzirikana amahitamo Abanyarwanda bakoze nk’uko mudahwema kuyatwibutsa duharanira ko ubudakemwa, kubazwa inshingano no gukora umurimo unoze, bishinga imizi byose mu nyungu z’ubutabera bubereye u Rwanda twifuza.”

Domitilla Mukantaganzwa warahiriye izi nshingano zo kuba Perezida w’Urukiko rusumba izindi mu Rwanda, yari amaze imyaka itanu ari Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, akaba afite ubunararibonye bw’imyaka 30 mu bijyanye n’amategeko n’ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 2 =

Previous Post

Amakuru agezweho k’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon wari umaze amezi atatu akora kandi yarasezeye

Next Post

Bigomba guhagarara-Perezida Kagame yatanze umurongo ntarengwa ku bimaze iminsi by’abica abarokotse Jenoside

Related Posts

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umurambo w’umugabo utamenyekana imyirondoro, wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi ku gice cyo mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu...

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

by radiotv10
13/11/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yateguje ko mu bihe biri imbere abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite amikoro make bazajya...

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

by radiotv10
13/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba arenga miliyoni 17 Frw mu bujura bumaze iminsi buvugwa...

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

by radiotv10
13/11/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, bavuga ko bagiye bacibwa intege babwirwa ko ayo masomo asuzuguritse, kandi ko akazi...

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

President Kagame calls for action and collaboration to drive Africa’s digital transformation

by radiotv10
13/11/2025
0

In Conakry, Guinea, President Paul Kagame chaired the 12th Smart Africa Board Meeting, bringing together African leaders and key partners...

IZIHERUKA

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi
MU RWANDA

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

13/11/2025
Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

13/11/2025
Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

13/11/2025
Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Amakuru mashya: Hatahuwe abakekwaho ubujura buvugwa muri Sitasiyo ya Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

13/11/2025
Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

Abiga uburezi mu Rwanda bahishuye amakuru y’urucantege bahabwa

13/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bigomba guhagarara-Perezida Kagame yatanze umurongo ntarengwa ku bimaze iminsi by’abica abarokotse Jenoside

Bigomba guhagarara-Perezida Kagame yatanze umurongo ntarengwa ku bimaze iminsi by’abica abarokotse Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umurambo w’umugabo utaramenyekana wabonetse mu Kiyaga cya Muhazi

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Hategujwe ko ab’amikoro aciriritse muri Kigali bazajya barara muri salle

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.