Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe ikigiye gukorwa ku ndege imaze imyaka 10 yaraburiwe irengero yarimo abantu 230

radiotv10by radiotv10
21/12/2024
in AMAHANGA
0
Hatangajwe ikigiye gukorwa ku ndege imaze imyaka 10 yaraburiwe irengero yarimo abantu 230
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Malaysia yemeye umugambi wo gusubukura ibikorwa byo gushakisha indege ya kompanyi ya Malaysian Airlines MH370 yaburiwe irengero muri 2014 ubwo yarimo abantu 239.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777, yaburiwe irengero ubwo yavaga Kuala Lumpur yerecyeza i Beijing tariki 08 Werurwe 2014, aho yarimo abantu 239 barimo abagenzi 227 n’abakozi b’iyi kompanyi 12.

Kwemera uyu mugambi wo gusubukura ibikorwa byo gushakisha iyi ndege yabuze bikaba kimwe mu bikorwa byabaye amayobera ku Isi, byemejwe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Guverinoma ya Malaysia, Anthony Loke kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024.

Anthony Loke yatangaje ko icyifuzo cy’umugambi wo kongera gushakisha iyi ndege, cyatanzwe na Kompanyi ya Ocean Infinity y’Abanyamerika yari no muri ibi bikorwa byo kuyishakisha byarangiye muri 2018.

Yagize ati “Igitekerezo cy’ibikorwa byo kongera kuyishakisha cyatanzwe na Ocean Infinity kandi kirafatika kinakwiye guhabwa agaciro.”

Yakomeje agira ati “Inshingano zacu n’intego yacu ni ukureba ibizakurikiraho. Twizeye ko noneho kuri iyi nshuro bizatanga umusaruro, ku buryo ibisigazwa byayo byazaboneka, kugira ngo iki kibazo kirangire imbere y’imiryango y’abari bayirimo.”

Iyi kompanyi ya Ocean Infinity y’Abanyamerika, niramuka ibonye ibisigazwa by’iyi ndege, izishyurwa Miliyoni 70 $, ni ukuvuga arenga miliyari 95 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 3 =

Previous Post

Umugore w’i Huye ukurikiranyweho guha ibihano biremereye umwana we yasobanuye icyabimuteye

Next Post

Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri

Related Posts

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

IZIHERUKA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC
AMAHANGA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri

Menya akayabo k’amamiliyoni yishyuwe album ya Bruce Melodie arimo imwe ya Minisitiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.