Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu wa Perezida Museveni, yongeye gushima Perezida Paul Kagame, avuga ko ari intwari asanzwe afatiraho icyitegererezo.
Ni mu butumwa yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ku rubuga nkoranyambaga rwA X, amaze iminsi yarongeye gukoresha cyane.
Muri ubu butumwa yashyizeho mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza, General Muhoozi yagize ati “Afande Kagame ni mwiza nkanjye, kandi ni Intwari, ni umuntu w’icyitegererezo kuri njye.”
General Muhoozi ukunze kwita Perezida Kagame, ‘My Uncle’; yongeye kubimwita, aho yakomeje ubutumwa bwe n’ubundi mu rurimi rw’ikinyarwanda agira ati “Nkunda Uncle wanjye cyane.”
General Muhoozi Kainerugaba, ni kenshi akunze kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari umuntu yubaha by’ikirenga, kandi afatiraho icyogererezo, aho mezi macye ashize, muri Nzeri uyu mwaka na bwo yari yagize ati “Nyuma ya Data na Mama ndetse na Afande Saleh [Se wabo, umuvandimwe wa Museveni] ntakindi kiremwa-muntu nubaha nka ‘my uncle Perezida Kagame. Ni umujyanama akaba n’umwarimu kuri njye.”
General Muhoozi wagize uruhare rukomeye mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, wigeze kumara imyaka itatu urimo igitotsi, yanabishimiwe na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru y’amavuko ye y’imyaka 48 byabaye muri 2022 byabereye muri Uganda.
Muri 2023 kandi General Muhoozi yizihirije isabukuru ye y’imyaka 49 mu Rwanda, aho yavuze ko yagombaga gukorera ibi birori kwa ‘my Uncle’ Paul kagame, ndetse akaba ari na ko byagenze, kuko yakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda mu rugo.
Muri Werurwe 2022, ubwo General Muhoozi yakoreraga ingendo mu Rwanda zo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi, yanagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Kagame, aho nyuma y’umwaka umwe, muri Mata umwaka ushize wa 2023, yavuze ko Inka 10 yagabiwe na Perezida w’u Rwanda, zari zarorotse zimaze kuba 17.
RADIOTV10