Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahawe igikorwa remezo cy’ingirakamaro ariko hari ikirengagijwe bamaze imyaka ibiri batakira ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Abacururiza mu Isoko rya Nzige riherereye mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka ibiri bataka ikibazo cyo kuba badafite amashanyarazi muri iri soko, bituma abajura babahoza ku nkeke, ndetse ntibabone n’uko bacuruza mu masaha y’umugoroba kandi ari bwo haboneka abakiliya.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yageze muri iri soko, abacuruzi biganjemo abacuruza imboga n’imbuto bamwakiriza iki kibazo, bavuga ko nubwo bubakiwe isoko ariko hari ikirengagijwe.

Mukarusine Annonciathe avuga ko batahwemye gusaba guhabwa umuriro w’amashanyarari muri iri soko, ariko ko gutaka kwabo kwirengagijwe.

Ati “Tuba dushaka gucuruza mu masaha y’umugoroba, abaturage b’inaha baza kugura mu masaha y’umugoroba, ni bwo baza, ukabona turi mu butoroshi.”

Uwambajimana Elvine na we yagize ati “Abantu ba hano mu cyaro bava guhinga nimugoroba bakabona udufaranga ukabona ni bwo baje guhaha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Niyomwungeri Richard yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo kizwi ariko ko hari gushakishwa uburyo cyakemuka ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa.

Ati “Barakitubwiye n’Akarere kari kavuze ko bazabishyira mu ngengo y’imari ivuguruye. Twari twagerageje no gushaka abandi bafatanyabikorwa ba EPR, twari twamuhaye ubwo busabe kandi bari batubwiye ko bagiye kubyigaho ku buryo icyizere tugifite.”

Uyu muyobozi avuga ko hari icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira iki kibazo cyarabaye amateka, kuko hari ubushake buhagije bwo kugishakira umuti.

Aba bacuruzi bavuga ko ibi bibateza igihombo

Ngo ibicuruzwa byabo bigurwa mu masaha y’umugoroba ariko ntihaba habona

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 6 =

Previous Post

FARDC yavuze icyo igiye gukora nyuma y’urupfu rw’Umujenerali wayo wivuganywe na M23

Next Post

Umuhanzikazi wari wiyemereye ko ari ‘Umutinganyi’ nyuma y’amasaha macye yabivuze ukundi

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi wari wiyemereye ko ari ‘Umutinganyi’ nyuma y’amasaha macye yabivuze ukundi

Umuhanzikazi wari wiyemereye ko ari 'Umutinganyi' nyuma y’amasaha macye yabivuze ukundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.