Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Ruto yahaye Perezida Kagame na Tshisekedi n’ikigomba gukurikiraho

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa Perezida Ruto yahaye Perezida Kagame na Tshisekedi n’ikigomba gukurikiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, William Ruto akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje ko yavugishije bagenzi be, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa DRC, ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byakajije umurego, ndetse ko bitarenze amasaha 48 hagomba kuba Inteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.

Perezida Ruto yabitangaje mu butumwa bw’amashusho yatambukije, aho avuga ko ubwiyongere bw’ibibazo by’umutekano biri muri Congo, ari ikibazo gihangayikishije cyane Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ababituye.

Yavuze kandi ko n’ibikorwa by’ubutabazi no gukiza amagara by’abaturage, na byo byahazahariye kubera ibikorwa bya gisirikare, birimo ifungwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma.

Ati “Ndahamagarira guhagarika imirwano byihuse kandi nta mananiza abayeho, nanashimangira kandi ko impande zose zigomba koroshya ikorwa ry’ibikorwa by’ubutazi ku baturage bagizweho ingaruka, kandi nsaba impande zombi, kugana inzira z’amahoro mu gukemura aya makimbirane.”

Yavuze kandi ko ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo byazamuye umwuka mubi mu mibanire ya bimwe mu Bihugu byo muri aka karere.

Ati “Nk’umuyobozi wa EAC w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ihangayikishijwe bikomeye n’ibibazo bikomeje gukara, kandi ifite inshingano zo gutanga ubufasha mu biganiro hagati y’impande zibirimo.”

Perezida William Ruto uvuga ko umuti urambye w’ibi bibazo, ntahandi wava atari mu biganiro ndetse no mu bushake bwa Politiki bw’impande zirebwa, yavuze ko kandi yanavuganye n’impande ziri mu biganiro by’i Luanda.

Ati “Ndahamagarira impande ziri mu biganiro by’i Luanda ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko abavandimwe banjye Prezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, bombi nanavugishihe muri uyu mugoroba, kugira ngo bumve icyifuzo cy’amahoro gitangwa n’abaturage bo mu karere kacu ndetse n’umuryango mpuzamahanga.”

Yavuze ko nyuma yo kuganira n’abandi Bakuru b’Ibihugu binyamuryango bya EAC, hahise hategurwa Inteko Rusange idasanzwe igomba kuba mu gihe kitarenze amasaha 48.

Perezida Ruto yatangaje ibi mu ijoro ryacyeye ubwo imirwano ikomeye yari ikomeje kubera mu nkengero z’Umujyi wa Goma, mbere yuko ufatwa na M23.

Nyuma y’amasaha macye atangaje ibi, Umutwe wa M23 waje gutangaza ko wamaze gufata uyu mujyi wa Goma, unahumuriza abaturage bawutuyemo ko bakwiye gutuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 6 =

Previous Post

Hakomeje kugaragara impinduka nziza mu bya Israel na Hamas

Next Post

Ibivugwa n’abasirikare ba Congo bahungiye mu Rwanda bakakirwa na RDF

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa n’abasirikare ba Congo bahungiye mu Rwanda bakakirwa na RDF

Ibivugwa n’abasirikare ba Congo bahungiye mu Rwanda bakakirwa na RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.