Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe nyuma yuko M23 yemeye agahenge ko kuba ihagaritse imirwano

radiotv10by radiotv10
04/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko wemeye kuba uhagaritse imirwano kugira ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi, haravugwa umwuka utuje mu bice binyuranye.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD kiravuga ko nko muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo hatutumbaga umwuka w’imirwano, ubu na ho hatuje.

Sosiyete sivile yo muri aka gace, yahaye amakuru iki gitangazamakuru, yavuze ko kuri uyu wa mbere “nta mirwano yigeze ibaho”

Gusa abahaye amakuru iki gitangazamakuru, bavuga ko umutwe wa M23 uri kongera imbaraga mu duce twa Murambi na Kabugizi, ndetse ko hagaragaye imodoka z’abasirikare ba M23 berecyezaga muri utu duce.

Uwo muri Sosiyete Sivile yagize ati “Turi kubona kongera imbaraga gukomeye kwa M23 mu misozi ya Kabugizi, i Murambi Ebwirabale. Hagaragaye komvowaye y’imodoka eshanu zo mu bwoko bwa jeep Land Cruiser zuzuye abantu zageze i Luhefu Kisale.”

Abo muri iyi miryango itari iya Leta bakomeza bagira bati “Abarwanyi ba M23 bageze i Luhefu, i Kisale na Mukwija ubundi basaba abapadiri kuva mu kigo cyabo, ndetse ku ya 03 Gashyantare abo bapadiri baragiye.”

Ni mu gihe Umuyobozi w’agateganyo wa Teritwari ya Kalehe ushinzwe ibibazo mu miyoborere, Archimède Karhebwa yatangaje ko kuri uyu wa Mbere habayeho imirwano hagati ya FARDC n’igisirikare ahitwa Nyamasasa.

Nanone kandi amakuru ava mu mujyi wa Goma uherutse gufatwa na M23, aravuga ko uyu mujyi utuje cyane, ndetse urujya n’uruza rw’abantu rukaba rwatangiye kubyuka n’ibikorwa by’ubucuruzi bikaba bisa nk’ibyatangiye gukora.

Haravugwa amakuru kandi ko hari abarwanyi benshi b’umutwe wa M23 bagiye bakurwa mu bindi bice, kugira ngo uyu mutwe wongere imbaraga mu gucungira umutekano uyu Mujyi wa Goma.

Mu itangazo ry’agahenge katangajwe na M23 ryagiye hanze mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere, uyu mutwe wavuze ko wifuza ko ibikorwa by’ubutabazi bikorwa, ariko ko igihe cyose hagize abawanduranyaho cyangwa bagashaka guhungabanya umutekano wo mu bice ugenzura, utazabyihanganira uzahita uhaguruka ukabarwanya.

Umutwe wa M23 ubu ni wo ugenzura umujyi wa Goma

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 13 =

Previous Post

Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Next Post

Umuhanzi Tom Close yasogongeje ubwiza bw’u Rwanda umuhanzikazi wanze kurutaramiramo

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Tom Close yasogongeje ubwiza bw’u Rwanda umuhanzikazi wanze kurutaramiramo

Umuhanzi Tom Close yasogongeje ubwiza bw’u Rwanda umuhanzikazi wanze kurutaramiramo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.