Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi n’ushinzwe icungamutungo mu Murenge wa Kigali, batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa yose hamwe ingana n’ibihumbi 300 Frw.
Ifatwa ry’aba bantu babiri, ryatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025.
RIB yavuze ko “yafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo muri uwo Murenge.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukomeza ruvuga ko, aba babiri bafunzwe “nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.”
Aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga 200,000 undi yakira 100,000, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uru rwego rukomeza rugira ruti “RIB irashimira abaturarwanda bamaze kumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.”
RIB kandi yaboneyeho kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w’ababaka indonke ahubwo bakajya batanga amakuru kuribo ku gihe.
RADIOTV10