Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bavuze igikwiye gukorwa kikabarinda kujya kwibukira mu yindi Mirenge kandi bakabikoreye mu wabo

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in MU RWANDA
0
Bavuze igikwiye gukorwa kikabarinda kujya kwibukira mu yindi Mirenge kandi bakabikoreye mu wabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko batishimira kujya kwibukira mu yindi Mirenge nyamara bakabikoreye mu wabo, ariko kuko utabamo ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside bituma bakora urugendo rurerure bakajya ahandi.

Kabera Dominique warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Gitambi, avuga kujya gushyira indabo mu yindi Mirenge bibavuna kubera ko bisaba gukora urugendo rurerure.

Ati “Biratubangamira twebwe kuko urabona ko kuva hano tujya ku Ryagatanu mu Murenge wa Muganza gushyira indabo ku Rwibutso rwaho harimo urugendo.”

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gitambi, Niganze Joseph avuga ko abari batuye uyu Murenge bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu nzibutso eshatu ziri mu Mirenge itandukanye bityo mu gihe cyo kubunamira bigasaba ko hakorwa urugendo rurerure.

Ati “Abishwe muri Jenoside bose uko ari 267 bashyinguwe mu nzibutso zitandukanye, hari urwo ku Muganza, i Mibirizi n’i Nyarushishi. Hano nta kimenyetso kirahashyirwa.”

Basaba ko icyo kimenyetso cyazashyirwa ahitwa ku Kamukobe hiciwe abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ari ho bajya bakorera ibikorwa byo Kwibuka buri mwaka ndetse akaba ari ho bajya bashyira indabo bitabasabye gukora urugendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel wemera ko ubusabe bw’aba bwumvikana, yabwiye RADIOTV10 ko bidatinze hagiye kubaho guhuza ibitekerezo kugira ngo harebwe uko muri uyu Murenge hazubakwa urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Tuzabagira inama yo guhuriza hamwe ayo mateka, hanyuma ubuyobozi bwa Ibuka bufatanyije n’ubw’Umurenge batugaragarize aho bifuza ko twashyira icyo kimenyetso, hanyuma tubishyire mu ngamba za bugufi z’Akarere. Turabishyiramo imbaraga, ni ubusabe kandi bwumvikana.”

Abari batuye uyu Murenge Gitambi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bicirwa ahantu hatandukanye cyane cyane mu isantere ya Kamukobe ndeste no ku mugezi wa Njambwe, icyakora aho hose nta na hamwe harashyirwa ikimenyetso ngo n’abato bamenye ayo mateka.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + sixteen =

Previous Post

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe umutoza wumvikanyeho ibyagawe na benshi muri ruhago Nyarwanda

Next Post

Hahise hashakwa umuti w’ikibazo gitunguranye cyabaye ku ikipe ya Bugesera FC yatandukanye n’abatoza

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahise hashakwa umuti w’ikibazo gitunguranye cyabaye ku ikipe ya Bugesera FC yatandukanye n’abatoza

Hahise hashakwa umuti w’ikibazo gitunguranye cyabaye ku ikipe ya Bugesera FC yatandukanye n’abatoza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.