Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Bwa mbere hagiye hanze ibyemezo by’ibiganiro bya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

radiotv10by radiotv10
24/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagiye hanze itangazo rihuriweho ry’ibiganiro hagati y’impande zihanganye; AFC/M23 na Guverinoma ya DRC, aho iri huriro na Leta ya Congo bemeye guhagarika imirwano byihuse.

Iri tangazo ryagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, ritangira rigaragaza ubushake buhuriwho hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRC, bugamije gukemura amakimbirane hakoreshejwe inzira z’amahoro.

Iri tangazo dukesha Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka ari na we warishyizeho umukono, rivuga ko ibi biganiro bari gufashwamo na Leta ya Qatar, byabaye mu mwuka mwiza ugamije ineza.

Iri tangazo rikagira riti “Nyuma y’Ibiganiro byeruye kandi byubaka, intumwa zihagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 ziyemeje guhuza imbaraga mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wo guhagarika imirwano.”

Nanone kandi Lawrence Kanyuma akomeza avuga ko “Mu buryo bw’ubwumvikane, impande zombi zashimangiye ibyo ziyemeje mu murongo wo guhagarika imirwano bidatinze, zinahamagarira imiryango migari yose y’imbee mu Gihugu kubahiriza ubwo bushake.”

AFC/M23 ikomeza ivuga ko impande zombi zanumvikanye kubaha ubu bushake buhari, buzanatuma hafungurwa inzira z’ibindi biganiro bigamije gushaka amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere iki Gihugu giherereyemo.

Bati “Ibyo biganiro bizibanda ku mpamvu muzi z’ibibazo biriho, ndetse n’uburyo bwo kurandura amakimbirane ari muri Teritwari zo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Bakomeza bavuga kandi ko abari bahagarariye impande zombi muri ibi biganiro; ni kuvuga intuma za Guverinoma ya DRC n’iza AFC/M23, biyemeje kubaha no gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho mu gihe cyose hazaba hari kuba ibi biganiro kugeza igihe hazabonekera umwanzuro.

Bati “Impande zombi zirahamagarira Abanyekongo, abayobozi b’amatorero n’amadini, n’ibitangazamakuru kugira uruhare mu gutanga ubutumwa bw’ihumure n’amahoro.”

Impande zombi kandi zaboneyeho gushimira byimazeyo Leta ya Qatar ku bw’umuhate n’imbaraga ikomeje kugaragaza mu kubafasha muri ibi biganiro by’amahoro, biri kugera ku musaruro ushimishije.

RARIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + two =

Previous Post

M23 nyuma yuko yavuye muri Walikare-Centre haravugwa ingamba yafashe

Next Post

Umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco ari mu kababaro k’ibyago yagize

Related Posts

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

by radiotv10
13/09/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo...

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco ari mu kababaro k’ibyago yagize

Umuhanzi Nyarwanda Niyo Bosco ari mu kababaro k’ibyago yagize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.