Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

radiotv10by radiotv10
09/05/2025
in MU RWANDA
0
Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gucunga umutekano ndetse n’ibikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni nyuma yuko hakozwe igikorwa cyo gusimbuza aba Bapolisi 160, cyakozwe kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi, aho aba Bapolisi bagize itsinda RWAFPU2-9, bageze mu Rwanda, bakaba basimbuwe n’abagize itsinda RWAFPU2-10 bahagurutse i Kigali berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Gihugu cya Centrafrique (MINUSCA).

Aba bari bagize itsinda RWAFPU2-9 ryari riyobowe na SSP Boniface Kagenza wari Umuyobozi wungirije w’itsinda, nyuma y’umwaka umwe ryari rimaze muri ubu butumwa ahitwa Kaga Bandoro mu Majyaruguru y’igihugu.

Bakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe na Commissioner of Police (CP) Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, wabahaye ikaze abashimira n’akazi keza bakoze kinyamwuga.

Yagize ati “Tubifurije ikaze mu gihugu cy’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubwitange n’umurava, imyitwarire ya kinyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”

CP Kamunuga yababwiye ko bavuye mu kazi kamwe ariko ko baje mu kandi, mu gihe cy’umwaka bamaze hari ibyahindutse, abasaba gukomeza  kugendana n’igihe bafatanya na bagenzi babo mu kurushaho kuvugurura imikorere barangwa na disipulini n’ubunyamwuga.

SSP Kagenza yavuze ko uretse akazi kajyanye no gucunga umutekano, mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.

Yagize ati “Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro n’umutekano, hari n’ibindi bikorwa twakoze dufatanyije n’abaturage bijyanye n’iterambere birimo; umuganda rusange no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by’ishuri n’ibindi bitandukanye byagiye bigira uruhare mu gutuma barushaho kutugirira icyizere no kugaragaza ubufatanye mu kubacungira umutekano.”

Yashimangiye ko ubushake no gukorera hamwe nk’ikipe ari bimwe mu byabafashije gusohoza neza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro kandi ko biteguye gukomeza akazi batanga umusanzu mu gucungira abaturarwanda umutekano nk’uko bisanzwe na nyuma yo kugaruka mu Gihugu.

SSP Kagenza wari uyoboye aba Bapolisi yagarutse ku byo bakoze
CP Kamunuga yabahaye ikaze

Habayeho gusimburana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Next Post

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.