Pasiteri Nshimyumurwa Athanase warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yarinzwe n’isengesho kuko hari ubwo interahamwe zigeze kumusaba gusengera umwana w’umwe muri zo agakira amadayimoni, zikamureka.
Uyu Mupasiteri wo mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR) Paruwasi ya Kamonyi mu Karere ka Nyamasheke, yabitangaje mu ubwo iri Torero Conference ya Kinyaga ryibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nshimyumurwa warokokeye mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga, avuga ko mu gihe cya Jenoside aho yihishaga hose yabaga afite bibiliya ndeste agashyira imbere isengesho.
Nyuma yuko umusore bari bihishe ahantu hamwe yari amaze gufatwa n’abicanyi bakamujyana ahitwa kuri Shangazi bakahamwicira, Nshimyumurwa avuga ko muri we yumvise imbaraga zimubuza kongera kwihisha ahubwo atangira gukora amasengesho ahagaragara.
Ati “Nahise numva mu mutima wanjye ndi guhatwa kurara mu butayu. Muri iryo joro naraye nsenga noneho mu gitondo numva ngomba kubyutsa abantu bose ngo dusenge, uwo nabyutsaga wese yabyukanaga ubuhiri, abandi babyukana inkota bose baranteranira dore ko ari nanjye wari usigaye njyenyine, bavuga ngo ‘iki ni cya cyana’ abandi bati ‘ni cya gitutsi’ ariko ntihagira unkoraho.”
Past. Athanase avuga ko abo bicanyi batinye kumukoraho ahubwo batumaho abari kuri Shangazi hicirwaga abantu, ariko n’ubundi imbaraga z’Imana zikomeza kumurinda.
Ati “Muri ako kanya hari hamaze kugera abantu benshi cyane, nabumbuye bibiliya nsoma zaburi ya 91 numvamo ijambo ry’ihumure. Nahise numva nshaka kujya gusenga, ndababwira nti ‘ni njye wizanye ntimugire impungenge’, njya mu musarani kuko ntari gusengera aho hantu hari imihoro n’amahiri, nkigera mu musarani numva abantu baje biruka bavuga bati ‘kuri Shangazi bavuze ko niba hari uwagukozeho amaraso yawe arayabazwa’.”
Bakimara kumubwira ko kuri Shangazi bategetse ko bamujyanayo, Nshimyumurwa avuga ko yahise yumva ko ibye birangiye ariko ageze imbere y’abo bicanyi ahabonera imana.
Ati “Turi mu nzira twahuye n’ikindi gitero kirimo abantu benshi, umwe mu bari bakiyoboye ambonye arambura amaboko afite inkota ngira ngo agiye kuyinsogota ariko muri ako kanya aravuga ngo ‘ibereho’. Noneho haza uwari uyoboye abicanyi kuri Shangazi aravuga ngo ‘mwakoze kumubona ntimumwice’.”
Akomeza avuga ko abo bicanyi bahise bamujyana mu kandi gace karimo umwana wari ufite ikibazo cy’imyuka mibi, bamutegeka kumusengera ngo akire, nyuma yo kumusengera atangira kurindwa bimuha kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi.
Ati “Ariko ndagira ngo mbabwire ubu ndi umuntu mu gihe cya Jenoside nagendaga ndi kumwe n’umuntu ufite gerenade kugira ngo hatagira unyica. Nkihagera hari umubyeyi wo mu muryango w’abo bicanyi wari ufite umwana ufite amadayimoni, noneho baravuga bati ‘ujya uvuga ngo urasenga, ngaho sengera uwo mwana akire’, nahise ntangira gusenga maze amadayimoni yari muri wa mwana atangira kumuvugiramo ngo ‘mureke turagiye mureke turagiye’, wa mwana aba arakize.”
Avuga ko ako kanya hahise hatangwa itegeko ko uzamwica azabibazwa, akomeza kurindwa n’abicanyi kuva icyo gihe, ndetse bimufasha kurokoka.
Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Past. Athanase yaje kwiyubaka atangiriye ku busa kuko imitungo y’iwabo irimo inka n’ibindi yari yarasahuwe, ubu akaba afite umugore n’abana barindwi ndeste akaba umushumba wa Paruwasi ya Kamonyi mu itorero rya EMLR muri Conference ya Kinyaga.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10
Uwiteka ni IMANA ikomeye