Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo businyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bwahise bukora igikorwa cy’ubugome bukarasa indege ya gisivile yari itwaye ibikoresho by’ubutabazi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23 mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025, ari na bwo iyo ndege ya gisivile yarashwe n’ubutegetsi bwa Congo muri Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
AFC/M23 ivuga uretse kuba iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyahitanye ubuzima bw’abantu, “cyanangije ibikoresho byari bishyiriwe abantu birimo imiti. Cyagize umuyonga ibiribwa byari bigenewe abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa kuva muri Mata 2017.”
Iri huriro ryahagurukiye kurwanya ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, rivuga ko binyuze mu bikorwa ubu butegetsi buherutse gutangiza bukomeje umugambi wabwo wo kurimbura Abanyamulenge.
Muri iri tangazo, iri huriro rikomeza rigira riti “Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa biteye agahinda kandi by’ubunyamaswa, ndetse no gukomeza kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse n’ibitero byibasira ibice bituwe cyane bya Kanyola, Kabare, Kigogo, Kadasomwa, Nyabiondo, no mu bice bihakikije, bikorwa ku bufatanye n’Ingabo z’u Burundi (FNDB), FDLR, n’abarwanyi ba Wazalendo.”
Ihuriro AFC/M23 risoza rivuga ko ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge bidashobora kwihanganirwa, kandi ko bikwiye guhagarara vuba na bwangu.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’iminsi itatu gusa, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishyize umukono ku masezerano y’amahoro yasinyanye n’iy’u Rwanda agamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10