Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Uwakubitiwe mu nama akekwaho kuroga afite impungenge zo kugirirwa nabi

radiotv10by radiotv10
05/09/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Uwakubitiwe mu nama akekwaho kuroga afite impungenge zo kugirirwa nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, uherutse gukubitwa n’abaturage mu nama bamushinja kuroga, aravuga ko nta mutekano afite mu gihe bamwe mu bamukubise bavuga ko bari babirangiwemo umuti kandi ko nyuma baje gukira ubu bakaba basaba ubuyobozi kumwirukana mu Mudugudu nabwo bukavuga ko bidashoboka.

Uyu muturage witwa Ntahomvukiye Josephine ashinjwa n’abaturanyi be bo mu Mudugudu wa Sanganiro mu Kagari ka Gakoni ahamaze iminsi hari abaturage batandukanye barwaye mu buryo bunyuranye, aho hari uvuga ko yari amaze imyaka ibiri atabonana n’uwo bashakanye bagakeka ko bagiye barogwa na Ntahomvukiye.

Uyu mukecuru avuga ko mbere yo gukubitwa babanje gusagarira urugo rwe bamubwira amagambo yo kumutera ubwoba, ku bw’amahirwe ntibagira icyo bamugira, ariko bucyeye bamuhamaza mu nama y’abaturage aba ari ho akubitirwa.

Ati “Ubwo batangiye kuvuga ijambo rya mbere numva ni njyewe bavuze ngo namurogeye umugore, ngo hashize imyaka ibiri batabonana ngo kubera igitenge namutwaye. Umugore umwe yahise afata ikigombo (igiti cy’umwumbati) akinkubita mu mutwe, akimara kukinkubita twahise dufatana twitura hasi aba ari bwo abandi bankubita.”

Nyirahabimana Claudine uvuga ko yari amaze imyaka ibiri atabonana n’umugabo ndetse ntanaryame mu cyumba cye kuko yakinjiragamo akamererwa nabi, avuga ko kumukubita icyo giti cy’umwumbati ari wo muti bari barangiwe kandi ko byatanze umusaruro.

Agira ati “Kuva yajyana igitenge cyange nkamwinginga ngo akimpe akabyanga, natangiye kujya ndara mu ntebe kubera amarozi no kubonana n’umugabo birahagarara. Abaturage bose barabizi ko nararaga mu ntebe koko nageraga mu cyumba nkaba nk’umurwayi wo mu mutwe ku buryo n’imyenda nayikuramo. Rero natoye akagombo gato kuko njya numva ngo iyo umurozi bamukubise ikigombo bwa burozi bwe ntibwongera gukora. Ibibazo nari mfite biri kugenda birangira.”

Nyirahabimana Doroteya na we yagize ati “Njyewe nari maze ukwezi ntava mu nzu, ariko ubu nakize. Ikigombo gishobora kuba kirimo umuti mu buryo bwo kwirengera. Icyakora ntiyakubiswe cyane ni uko bari bakiturangiyemo umuti.”

Ntahomvukiye avuga ko nyuma y’ibyo kugeza ubu abayeho mu bwoba bw’uko yagirirwa nabi cyangwa akaba yanicwa nk’uko yabibwiwe na bamwe mu baturage.

Ati “Ndi mu bwoba ko nanagenda umuntu akankubita umupanga nitambukira, aravuga ngo aho kugira ngo umugore we aborere mu nzu njyewe nabora, kandi ngo bampfata bakancurika mu mazi bikarangira, ubu ku mugoroba sinjya njya hanze kandi ndyama saa kumi n’ebyiri ngo hatagira unyiyicira.”

Bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu wa Sanganiro, bavuga ko uyu mukecuru yaba amaze kwimuka inshuro eshatu agenda yirukanwa kubera uburozi.

Bamurange Monique ati “Arabikora ahubwo n’aho yari atuye muri Mutuzo yahavuye ari uko bamutwikiye inzu kubera kumukekaho amarozi.”

Mu gihe bifuza ko ubuyobozi bwamwirukana muri aka gace, naho we akavugako umutekano we ari muke, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Muganza, Patrick Niringiyimana avuga ko kuhamwirukana bidashoboka ahubwo ko hagiye kubaho gukaza umutekano we.

Ati “Nyiye gukorana n’Akagari irondo baripange, na ho ibyo kuvuga ngo yimuke byo ntabwo ari byo, ubu se mfite ububasha bwo kuza kukwimura aho utuye?”

Ntahomvukiye avuga ko nyuma yo gukubitwa muri ubwo buryo yagiye kuregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muganza, ariko asabwa kubanza kujya kwivuza, birangira atabyitayeho kuko ngo atari yakomeretse.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 17 =

Previous Post

Eng.-Government spokesperson Yolande Makolo rebukes HRW over comments on Rwanda

Next Post

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Related Posts

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

IZIHERUKA

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo
IMIBEREHO MYIZA

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.