• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rutsiro: Umugore yafatanywe udupfunyika 3.100 tw’urumogi yari yahishe mu gikapu yarengejeho ibirayi

radiotv10by radiotv10
12/01/2022
in MU RWANDA
0
Rutsiro: Umugore yafatanywe udupfunyika 3.100 tw’urumogi yari yahishe mu gikapu yarengejeho ibirayi
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 31 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro afite igikapu kirimo udupfunyika 3 117 tw’urumogi yari yahishe munsi y’ibirayi.

Uyu mugore witwa Muhoza Esperance yafatiwe mu Mudugudu wa Kamabuye, mu Kagari ka Kabujenje mu Murenge wa Kivumu ku wa 10 Mutarama 2022.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Muhoza yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu bakiriya be muri Karongi.

Yagize ati “Muhoza yafatiwe muri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye arenzaho ibirayi.”

Muhoza amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruguze ku mucuruzi warwo wo mu Karere ka Rubavu nawe yari agiye kurukwirakwiza mu bakiriya be muri Karongi.

CIP Karekezi yaburiye abantu bagikora ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, yakanguriye abantu gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu gukwirakwiza amakuru.

Muhoza yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.

 

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + one =

Previous Post

Urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza rwashyizweho akadomo asaba guhanagurwaho ibyaha ngo kuko yagambaniwe

Next Post

Rwamagana: Gitifu yahagaritswe nyuma y’uko Abaturage banyoye ikigage mu bukwe bwe bakajyanwa mu bitaro

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rwamagana: Gitifu yahagaritswe nyuma y’uko Abaturage banyoye ikigage mu bukwe bwe bakajyanwa mu bitaro

Rwamagana: Gitifu yahagaritswe nyuma y’uko Abaturage banyoye ikigage mu bukwe bwe bakajyanwa mu bitaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.