Wednesday, July 8, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

RIB yahakanye ifungwa rya Shaddyboo itangaza aho aherereye

RIB yahakanye ifungwa rya Shaddyboo itangaza aho aherereye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahakanye amakuru yavugwaga na bamwe ko rwataye muri yombi Mbabazi Shadia uzwi nka ShaddybBoo, ruvuga ko adafunze ahubwo ko yajyanye mu kigo Isange Rehabilitation Centre cya Huye kinyuzwamo abafite ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bari batangiye kuvuga ko ShaddyBoo yatawe muri yombi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahakanye aya makuru, avuga ko Mbabazi adafunze. yagize ati “Ntabwo Mbabazi Shadia afunze.”

Umuvugizi wa RIB ShaddyBoo ari mu kigo kinyuzwamo abafite ibibazo cya Isange Rehabilitation Centre yo mu Karere ka Huye nyuma yuko bigaragaye ko ari cyo akeneye, kandi ko yagiyeyo ku bushake.

Yagize ati “Dushingiye ku bisubizo byo muri RFI, byafashwe igihe cy’iperereza, ku bushake bwa ShaddyBoo, Ubugenzacyaha bwamwohereje muri ‘rehab’ ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no gufashwa mu by’imitekerereze ndetse no kugira ngo hatahurwe ikibazo muzi kimutera gukoresha ibiyobyabwenge.”

Uyu mugore w’abana babiri, yari aherutse kugarukwaho cyane nyuma yuko atangaje ko yasambanyijwe ku gahato na Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ngo abanje kumusindisha, ndetse ubu akaba yaratawe muri yombi.

Ubwo ShaddyBoo yajyaga gutanga ikirego kuri RIB, yanagiye gukorerwa ibizamini, ari na byo byagaragaje ko akeneye kujyanwa muri kiriya kigo kugira ngo kimufashe.

Iki kigo Isange Rehabilitation Centre cya Huye cyajyanywemo ShaddyBoo, cyanyuzemo kandi abandi bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, nk’umuraperi Fireman, abahanzikazi Ariel Wayz na Babo, umuhanzi Afrique ndetse na Kwizera Emelyne wamenyekanye na Ishanga.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =