Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko agahenge hagati ya America na Iran karangiye, nyuma y’uko impande zombi zongeye kugabana ibitero, avuga ko kandi adashobora kongera kugirana ibiganiro na Iran.
Ibyo yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari mu nama y’umuryango ushinzwe gutabarana wa Otan, yabereye muri Turukiya, Trump yavuze ko adashobora kongera kugirana ibiganiro na iran, kuko ngo iyobowe n’abantu yise ko bafite bafite imitekerereze mibi. Bityo ko, ibintu byose birarangiye.
Trump yagize ati “Sinshaka kongera kugirana na bo ibiganiro. Ni abantu babi. Bayobowe n’abantu bafite imitekerereze mibi. Ku bwanjye, ibintu byose birarangiye.”
Yanavuze ko nubwo abahagarariye impande zombi bashobora gukomeza ibiganiro, we abona nta musaruro bizatanga,
Yagize ati “Bashobora gukomeza kuganira, ariko mbona bari guta igihe.”
Trump yatangaje ibyo nyuma y’aho Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, Amerika yatangaje ko yagabye ibitero ku hantu hasaga 80 muri Iran, ivuga ko byari mu rwego rwo gusubiza ku bitero byagabwe ku mato atatu atwara peteroli mu yanyuraga mu nzira ya Hormuz. Icyakora Iran ntabwo yahise yemera ko ari yo yagabye ibyo bitero. Ndetse mu gusubiza, Iran yatangaje ko yibasiye ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri Bahrain na Kuwait.
Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yavuze ko ibitero bya Amerika byari ngombwa cyane, ashinja Iran kuba ari yo yishe amasezerano y’agahenge.
Icyakora ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko Amerika ari yo yabanje kurenga ku masezerano y’agahenge.
Mu kwezi gushize, Nibwo Tehran na Washington bari basinyanye inyandiko y’ubwumvikane y’impapuro 14 yari igamije kongera igihe cy’agahenge no kurangiza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi ku nzego zose.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10