Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa wari witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru yo guhabwa ubutagatifu ku musore wapfuye muri 2007, yahawe umugisha n’abashumba ba Kiliziya Gatulika.
Byatangajwe na Corneille Nangaa, aho yavuze ko yitabiriye ibirori by’isabukuru ya mbere yo kugirwa Umutagatifu kwa Floribert Bwana Chui Bin Kositi.
Yagize ati “Isabukuru ya mbere y’ihabwa ry’Ubutagatifu rya Mutagatifu Floribert Bwana Chui Bin Kositi. Nishimiye kuba naritabiriye misa yo gushimira Imana mu rwego rwo guha icyubahiro uyu Munyekongo w’inyangamugayo n’ubunyangamugayo mu isengesho rwamugenewe mu kibuga cya Katedrali ya Mutagatifu Yozefu i Goma.”
Corneille Nangaa usanzwe ari umukristu wa Kiliziya Gatulika, yanagaragaje amafoto yafashwe ubwo yitabiraga iki Gitambo cy’Ukurisitiya, aho yanahawe umugisha n’abashumba bagituye.
Uyu Floribert Bwana Chui Bin Kositi wasomewe misa, ari mu bahowe Imana, wari umulayiki w’Umunyekongo wapfuye afite imyaka 26 muri 2007, akaba yarishwe tariki 08 Nyakanga 2007 azizwa ukwemera kwe.
Uyu musore wari warize ibijyanye n’amategeko wakoreraga ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ibya gasutamo n’iyinjizwa by’ibicuruzwa Office Congolais de Contrôle (OCC), yishwe azira kwanga kwakira ruswa ngo atange uburenganzira bw’iyinjizwa mu Gihugu ry’umuceri wari warapfuye.


RADIOTV10