Rwanda Premier League yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi batanu bazatoranywamo uzegukana igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025–2026.
Ibi bihembo bizatangwa mu birori bizabera muri Marriott Hotel ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nyakanga 2026, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Abakinnyi bari ku rutonde ni Jibril Ouattara wa APR FC, ari na we watsinze ibitego byinshi muri shampiyona; Byiringiro Gilbert wa APR FC ukina ku ruhande rw’iburyo; Tayiba Mbonyumwami wa Marine FC, watunguye benshi nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri mu batsinze ibitego byinshi; ndetse na Madike Keni na Girumugisha Jean Claude, bombi bakinira Al Hilal.
Twibutse ko umwaka ushize iki gihembo cyegukanywe na Niyigena Clément, wari umukinnyi wa APR FC, ubu akaba yarerekeje gukina muri Misiri.
Umwihariko w’uyu mwaka ni uko umukinnyi uzegukana iki gihembo azahembwa imodoka.
Muri ibyo birori kandi hazanatangwa ibihembo ku bandi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10