Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’lmiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyafunze izindi nganda 101 zakoraga inzoga, byagaragaye ibinyobwa zatunganyaga bitujuje ubuziranenge, ndetse gitegeka ko bihita bikurwa ku isoko.
Ifungwa ry’izi nganda no guhagarika inzoga zakoraga, rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda FDA kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2026 nyuma y’umunsi iki Kigo gifunze izindi nganda umunani.
Muri iri tangazo rya Rwanda FDA yavuze ko “Hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe hagendewe ku mabwiriza agenga ubuziranenge, Hashingiwe kandi ku itangazo ryo ku wa 2 Kanama 2026 ryerekeye ifungwa ry’inganda zikora ibinyobwa bisembuye zigaragara ku Mugereka wa I”
Iki Kigo gikomeza kigira kiti “Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, Rwanda FDA iramenyesha abakora, abatumiza, abagurisha ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange, ko hafashwe ingamba zikurikira kandi zigomba kubahirizwa uhereye igihe iri tangazo risohokeye.”
Rwanda FDA ikomeza ivuga ko ifunze inganda zikora ibinyobwa bisindisha byagaragajwe ndetse ko ikuyeho impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa.
Iki kigo kivuga kandi gitegetse ko ibinyobwa byose bikorwa n’izo nganda ziri ku rutonde rwagaragajwe bikurwa ku isoko.
Rwanda FDA ikomeza ivuga kandi ko “itegetse abakora ibyo binyobwa guhita babikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.” ndetse ikaba itegetse ba nyir’izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko Gukusanya ibyo binyobwa no kubikura ku babiranguye, Gusubiza ibinyobwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.
Nanone abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza ku Kigo cy’lgihugu gishinzwe Kugenzura
Imiti n’lbiribwa (Rwanda FDA) raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze
iminsi itatu (3) y’akazi uhereye igihe iri tangazo risohokeye.
Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa biri ku Mugereka wa II, bategetswe guhita
bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora.




RADIOTV10