Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, yakoze igikorwa cyo kumena ibinyobwa byafashwe mu bihe bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo birimo inzoga zizwi nk’ibyuma, biherutse gucibwa ku isoko ryo mu Rwanda.
Ibinyobwa byamenwe birimo amakarito 1,313 y’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye, amacupa 3,179 ndetse na litiro 31,269 z’ikigikwangari. Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hamenwe izi nzoga, aho iziganjemo ari izizwi ku izina ry'”ibyuma”, zizwiho guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano za buri wese, kuko usibye kuba byangiza ubuzima, binagira uruhare mu bwiyongere bw’ibyaha.
Yagize ati: “Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kandi bidakoranye umwimerere ni ingenzi. Ibi binyobwa ni uburozi bwangiza ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko ari na rwo Rwanda rw’ejo hazaza. Ababinywa byangiza imikorere y’ubwonko, bikabatera kutagira imitekerereze mizima, bikabashora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.”
Yakomeje avuga ko izi nzoga zitangiza ubuzima bw’abazinywa gusa, ahubwo zinatera amakimbirane mu miryango, zigatuma habaho urugomo ndetse zikongera ibyaha bikorerwa mu baturage.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bagaragaza ko ibinyobwa by’inkorano byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’imiryango, bavuga ko hari ababinywa bagatakaza ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro, abandi bagashora mu rugomo no mu bindi byaha.
Uwimana Irene ati: “Izi nzoga z’ibyuma zangije urubyiruko n’imiryango myinshi. Hari abasinda bagakubita abo mu ngo zabo, abandi bakishora mu bujura n’ibindi byaha. Kuba ziri kumenwa ni igikorwa twishimiye kuko kirengera ubuzima bwacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annociata, yavuze ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kidashobora gukemurwa n’inzego za Leta zonyine, ahubwo ko bisaba uruhare rufatika rw’abaturage.
Yagize ati: “Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi batanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babicuruza, kugira ngo turinde ubuzima bw’abaturage kandi twubake umuryango utekanye.”
Umuganga mu Bitaro bya Kabutare, Nsabimana François, yavuze ko inzoga z’inkorano zishobora guteza uburozi bukomeye bitewe n’ibinyabutabire ziba zirimo.
Yagize ati: “Izi nzoga zishobora kwangiza umwijima, impyiko n’ubwonko, ndetse zikaba zanateza urupfu. Turasaba abaturage kwirinda kuzinywa.”
Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizakomeza mu Ntara y’Amajyepfo no mu gihugu hose, ishimangira ko hatazihanganirwa abakora, abacuruza cyangwa abakwirakwiza ibi binyobwa.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yavuze ko Polisi n’izindi nzego zitandukanye batazihanganira abanywa, abakora n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse n’abakora ibyaha muri rusange. Yanasabye buri wese kwirinda icyagira ingaruka ku buzima bwe ndetse n’ubw’abandi muri rusange.
Yagize ati: “Ntiduzihanganira abakora, abacuruza cyangwa abakwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Turasaba buri muturage kwirinda icyagira ingaruka ku buzima bwe n’ubw’abandi no gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ibi byaha bicike burundu.”
Polisi n’izindi nzego z’ubuyobozi zikomeje gushishikariza abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, no gutanga amakuru y’aho bikorerwa cyangwa bicururizwa, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaka umutekano usesuye.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10