Monday, August 10, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Habayeho impinduka ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli

Habayeho impinduka ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga, byagabanutseho gato nyuma yuko Iran igaragaje ko hakiri ubushake bw’ibiganiro bigamije gufungura inkomane ya Hormuz, isanzwe ari inzira inyuzamo ibikomoka kuri Peteroli byinshi bikoreshwa ku Isi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itatu ku isaha ngengamasaha, igiciro cy’akagunguru ka peteroli itunganyije, cyari kiri ku madolari $83.54, aho cyagabanutseho cent imwe.

Ni mu gihe igiciro cy’akagunguru ka peteroli idatunganyije cyo cyageze kuri $78.03, kigabanukaho ama cent 15, aho cyo cyagabanutseho 0,2%.

Ibiciro by’utu tugunguru twombi, byagabanutseho 7% mu cyumweru gishize, bitewe n’icyizere cyazamuwe n’intambwe yatewe hagati ya Iran na Oman, iganisha ku kugera ku masezerano agamije gufungura umuhora wa Hormuz wari usanzwe unyuzwamo kimwe cya gatanu cya petelori ikoreshwa ku Isi mbere y’umwaduko rw’intambara.

Ni mu gihe kuri iki Cyumweru, Iran yavuze ko nubwo amasezerano hagati yayo na Iran “ageze ku musozo” agerwaho, ariko izafungura iyi nkomane ya Hormuz mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America zubahirije ibyo yazisabye, birimo kwishyura iki Gihugu indishyi z’ibyo America yangije mu bitero yagabye kuri Iran.

Sugandha Sachdeva washinze sosiyete ya SS WealthStreet ikora ibijyanye n’ubushakashatsi n’isesenguramakuru ku birebana n’isoko mpuzamahanga, yagize ati “Kugena ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli biracyari mu bubasha by’impande zihanganye, mu gihe amasoko akora ibishoboka byose kugira ngo azabone uko yitwara igihe haba hubahirijwe ibisabwa na Iran kugira ngo wa Hormuz ufungurwe.”

Kugeza ubu Iran na Leta Zunze Ubumwe za America, nta biganiro barimo, mu gihe ubutegetsi bwa Tehran buvuga ko butazemera kuganira na America mu gihe Washington itakubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ibanze yasinywe muri Kamena nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi kuri iki Cyumweru.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − seven =