Tuesday, August 11, 2026
RW|EN
Uncategorized

Hatangajwe ibihe bidasanzwe muri Colombia kubera umutingito ukomeye wahitanye benshi

Hatangajwe ibihe bidasanzwe muri Colombia kubera umutingito ukomeye wahitanye benshi

Perezida wa Colombia, umaze iminsi itatu gusa arahiriye kuyobora iki Gihugu, yatangaje ko cyinjiye mu bihe bidasanzwe kubera umutingito udasanzwe umaze guhitana abantu 132.

Uyu mutingito uri ku gipimo cya 7,4 wibasiye imijyi yo mu burengerazuba bwa Colombia nyuma gato ya saa moya n’igice za mu gitondo (ku isaha ngengamasaha ya 12:30).

Ubwo uyu mutingito wabaga, abaturage benshi bavuye mu nzu bajya mu mihanda kugira ngo batagwirwa n’ibikuta, ariko bamwe bahasiga ubuzima.

Kugeza ubu habarwa abantu 132 bahitanywe n’uyu mutingito, abandi benshi barakomereka, aho kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abakora ibikorwa by’ubutabazo bari babikomeje, bashakisha ababa bari munsi y’ibisate by’inkuta.

Uretse aba bantu barenga ijana bahitanywe n’uyu mutingito, wanakomerekeje abandi barenga 570, imibare ishobora kwiyongera dore ko iyi ari yo yatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Imijyi Mikuru muri Colombia (Colombian Association of Capital Cities).

Perezida wa Colombi, Abelardo de la Espriella, umaze iminsi itatu gusa arahiriye kuyobora iki Gihugu, yatangaje ko binjiye mu bihe bidasanzwe kandi asezeranya ko hazabaho ubutabazi buhuriweho.

Amakuru yari yatangajwe mbere na Perezida De la Espriella, yari yavuze ko umubare w’abahitanywe n’uyu mutingito ukomeye, ari abantu 111.

Umujyi wa Pereira uri mu yibasiwe cyane, wagaragaye wijimye cyane ubwo abakora ibikorwa by’ubutabazi bariho babikora, dore ko insinga z’amashanyarazi zacitse bitewe n’inyubako zasenyutse.

NI umutingito wari ufite imbaraga
Wasenye inyubako nyinshi mu Gihugu
Ibikorwa by’ubutabazo byakozwe mu mwijima mwinshi

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − five =