Wednesday, September 23, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umusore bakundaga kubonana agacupa agenda anywa ibyo batazi bamusanze yapfuye

Umusore bakundaga kubonana agacupa agenda anywa ibyo batazi bamusanze yapfuye

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagari ka Nyamugali, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, basanze umusore w’imyaka 33 yapfiriye hafi y’isoko rya kijyambere rya Nyamagabe, bagakeka ko yaba yishwe n’inzoga yitwa Tunel, kuko bakundaga kumubonana agacupa agenda anywa ibyo bakeka ko ari iyo nzoga.

Uyu musore, abaturage bakunze kwita Nyamudibiri, bavuga ko bari basanzwe bamubona anywa inzoga, ndetse bamwe bakagira amakenga ko yaba yaranywaga inzoga izwi nka Tunel. Bakaba bamusanze hafi y’isoko yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026.

Umwe mu baturage witwa Emmanuel Hakizimana, avuga ko uyu musore yari asanzwe agaragara anywa, rimwe na rimwe akagenda afite agacupa, ariko ibirimo ntibizwi.

Ati: “Uyu musore twari tumuzi, kandi twajyaga tumubona anywa inzoga. Hari n’igihe yabaga afite agacupa agenda, ariko ntitwari tuzi neza ibirimo. Kuba ubu yapfuye, bituma twibaza niba inzoga yitwa Tunel atari yo yaba yagize uruhare mu rupfu rwe, ariko twe ntitwabihamya.”

Undi muturage, Mutesi Claudine, avuga ko amakuru yo kuba uyu musore yaranywaga Tunel yari asanzwe azwi n’abaturage.

Ati: “Twajyaga tumubona afite agacupa, kandi hari abakekaga ko ari Tunel anywa. Ni yo mpamvu bamwe muri twe ubu dukeka ko yaba yaranyoye nyinshi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore Polisi yayamenye, nyuma inzego zibishinzwe zihutira kugera aho umurambo wari uri.

Avuga ko umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kumenya icyateye urupfu.

Ati: “Amakuru y’uru rupfu Polisi yayamenye, Polisi na RIB bihutira kuhagera. Umurambo wajyanwe ku Bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu. Ibindi ku cyaba cyateye uru rupfu bizava mu bisubizo bizatangwa no kwa muganga.”

RIB yahise itangira iperereza
Abaturage bakeka ko uyu musore yishwe n’inzoga yitwa Tunel

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =