Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, yavuze ko kuba iki Gihugu cyabyukije umubano wacyo n’u Rwanda bitavuze ko gihinduye uruhande kiriho ku bibazo byo muri Congo, mugenzi we w’u Rwanda amusubiza ko na rwo rubona ko umuti w’ibibazo byo muri DRC uzava mu kurandura FDLR.
Ni nyuma yuko mu ijoro ryacyeye hasohotse itangazo rihuriweho na Guverinoma z’Ibihugu byombi, rivuga ko byemeye gusubukura umubano wari umaze umwaka n’igice uhagaritswe n’u Rwanda.
Icyemezo cyo guhagarika umubano cyafashwe n’u Rwanda muri Werurwe 2025 rushinja u Bubiligi kubogama mu bibazo biri hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse rukabyitwaza rusaba amahanga gufatira u Rwanda ibihano.
Nyuma y’iri tangazo rihuriweho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot yavuze ko yishimiye isubukurwa ry’umubano w’ibi Bihugu dore ko muri iki gihe hakomeje kubaho umwuka utari mwiza hagati y’ibindi Bihugu binyuranye ku Isi, bityo ko kuba u Rwanda n’u Bubiligi bibashije gucubya ibibazo byari hagati yabyo, ari intambwe ishimishije.
Ati “Mu Isi ikomeje kugaragaramo itutumba ry’umwuka mubi, iki ni ikimenyetso cy’intambwe y’ingenzi hano i New York mu mujyi wakiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza uburyo Ibihugu binyuranye bishobora gushingira ku biganiro bikemura ibyo bitumvikanaho.”
Maxime Prevot yakomeje avuga ko iyi ntambwe yagezweho ari umusaruro w’ibiganiro byubaka yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe. Ati “Nemera ko dushobora kubaka umurongo mwiza, inyungu zihuriweho z’abaturage bacu, ndetse n’ibyo Ibihugu byacu bihuriyeho mu mibanire yacu.”
Yavuze ko bumvikanye kubaka ibiganiro byubaka kabone nubwo hari ibyo Ibihugu byombi byaba bitumva kimwe “nk’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC.”
Ati “Gusubukura umubano hagati y’Ibihugu byombi ntibisobanuye ko twahinduye uko tubona ibibazo, ariko mu kubakira ku mirongo y’ibiganiro, kandi nzakomeza kurengera iyubahirizwa ry’ubusugire ndetse n’ituze bya DRC.”
Maxime Prevot yavuze ko Igihugu cye kifuza gukomeza gutanga umusanzu n’ubunararibonye bwacyo mu nzira z’ubuhuza, ndetse no gukomeza gusaba ko ibyemeranyijweho n’impande zose mu biganiro n’amasezerano bya Washington na Doha, bishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gusubiza mugenzi we w’u Bubiligi, yavuze ko u Rwanda na rwo rwishimiye iyi ntambwe yagezweho yo kubyutsa umubano, kandi ko “bizafungura amahirwe mashya y’ibiganiro byubaka mu murongo w’ubwubahane.”
Minisitiri Nduhungireh yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DRC, twizera ko kubaha ubusugire bw’Ibihugu byose byo mu karere, kurandura umutwe w’abajenosideri wa FDLR ndetse no gukemura amakimbirane hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23 hakemurwa impamvu muzi z’ibibazo, bikiri ingingo z’ingenzi mu kuzana amahoro arambye mu karere.”
U Bubiligi bwakunze gushinja u Rwanda kuba rufite ingabo muri DRC, ndetse burusaba kuzikorayo, mu gihe iki Gihugu na cyo kitahwemye kubihakana, ahubwo kikavuga ko cyashyizeho ingamba z’ubwirinzi kubera imigambi mibisha ubutegetsi bwa DRC bwari bufite bufatanyije na FDLR wo gutera u Rwanda.
RADIOTV10